Bikubiye mu itangazo rya Komisiyo y'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri.
Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki ababajwe cyane na biriya bitero byagabwe ku basivile b'i Bujumbura bigahitana abantu batanu bigakomeretsa abandi benshi.
Iri tangazo rigira riti 'Perezida wa Komisiyo ababajwe n'ibyo bikorwa by'ibyaha kadi ababigizemo uruhare bagomba gufatwa bakajyanwa mu butabera.'
Perezida Moussa Mahamat Faki yaboneyeho kwihanganisha imiryango y'ababuriye ababo muri biriya bitero ndetse na Guverinoma y'u Burundi ndetse n'abaturage ba kiriya gihugu no kwifuriza abakomerekejwe na byo gukira vuba.
Ni nyuma y'igitero cyagabwe mu ijoro ryo mu mpera z'icyumweru gishize aho ahagana saa tanu z'ijoro humvikanye urusaku rw'amasasu hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Bujumbura.
Nyuma y'amasaha macye, umutwe wa RED-Tabara wigambye icyo gitero, uvuga ko abarwanyi bawo banakozanyijeho n'abasirikare b'Igihugu basanzwe barinda ku Kibuga cy'Indege.
UKWEZI.RW