Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo irarimbanyije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi nk’uko bitangazwa na Darren George Protulipac; Umunya-Canada ukuriye umushinga wo kurwubaka.

Darren yagize ati “Imirimo yacu yagiye idindira bitewe n’imwe muri kompanyi twakoresheje mu bwubatsi bw’uru rugomero aho yatinze gutangira akazi ndetse byagera hagati hakazamo n’izindi mbogamizi za Coronavirus, ariko ubu twakwishimira ko imirimo iri kugana ku musozo, hasigaye imirimo mike y’ubwubatsi turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 uru rugomero ruzaba rutanga amashanyarazi mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi.”

Darren akomeza avuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero kugira ngo asaranganywe muri ibyo bihugu bitatu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru rugomero ruzaha buri gihugu amashanyarazi angana na megawati 26,6 ariko ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo igihugu gishobora gukenera amashanyarazi menshi ugereranyije n’ibindi bikoresha uru rugomero.

Kubaka uru rugomero byatewe inkunga 100% na Banki y’Isi, aho imirimo y’ubwubatsi ubwayo izasozwa itwaye miliyoni 120 z’amadolari, hafi miliyari 120 z’amanyarwanda, naho ibikorwa by’amashanyarazi birimo no kubaka iyi sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo byo bikazatwara miliyoni 60 z’amadolari, hafi miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG), Théoneste Higaniro, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu byitezweho gutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024.

Higaniro avuga ko uru rugomero nirumara kuzura, amashanyarazi ruzatanga azanyuzwa muri sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera na Shango maze agakwirakwizwa mu gihugu mu bayakeneye.

Abaturage baturiye uru rugomero rwa Rusumo muri Kirehe barishimira ko rwahinduye ubuzima bwa benshi

Nsekanabo Evalde ni umuturage utuye mu Murenge wa Gatore ukorera kompanyi y’abashinwa imwe mu ziri kubaka uru rugomero.

Uyu mugabo avuga ko mbere yari umufundi ukorera 3.000 Frw ku munsi ndetse atabona akazi buri gihe, ariko aho kubaka uru rugomero byatangiriye yasabyemo akazi aragahabwa aho ahembwa 6.000 Frw ku munsi.

Yiteje imbere muri icyo gihe amaze ari umwe mu bubaka uru rugomero kuko yaguze ikibanza akubakamo inzu y’umuryango we.

Kayitare Ephrem nawe ni muturage wavuye i Ryabega muri Nyagatare akajya i Kirehe gukorera kuri uru rugomero.

Ati “Abafundi bagenzi banjye twari tuziranye bambwiye ko hari akazi ku rugomero, ni uko ndagasaba barakampa, nahise nimura umuryango wanjye none ubu umugore namuguriye imashini idoda arikorera ndetse naguze n’isambu hano hafi ndahingisha nkeza ngasagurira n’amasoko, mbese uru rugomero rwatugiriye akamaro cyane.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,9 % harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Uru rugomero ruzafasha abaturage bo mu Burasirazuba bw'u Rwanda kugerwaho n'amashanyarazi byoroshye
Ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi
Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi
Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi
Hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero kugira ngo asaranganywe muri Tanzania, u Rwanda n’u Burundi



source : https://ift.tt/2XjHiLn

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)