U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cya Afurika gisozwa kuri iki Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi itatu yari ishize igikombe cya Afurika cya Volleyball gihagaze kubera ikirego cyari cyatanzwe kigaragaza ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi batabyemerewe, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko irushanwa risozwa kuri iki Cyumweru.

Irushanwa rirakomeza hatarimo ikipe y
Irushanwa rirakomeza hatarimo ikipe y'u Rwanda

Mu itangazo Minisiteri yatanze mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, yavuze ko iri rushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball ku isi.

Nyuma y'iminsi hasuzumwa ikibazo cy'abakinnyi bane bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes, haje gufatwa umwanzuro ko u Rwanda rusezererwa muri aya marushanwa.

Andi makipe asigaye usibye igihugu cya Senegal nacyo cyahise cyikura muri aya marushanwa, araza gukomeza imikino ya 1/2 guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z'ijoro muri Kigali Arena.

Itangazo rya Minisiteri ya Siporo y
Itangazo rya Minisiteri ya Siporo y'u Rwanda
Uko imikino yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe
Uko imikino yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe



source : https://ift.tt/3tPXXlM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)