Hari igihe umuntu ageramo agakenera amafaranga cyane kandi adafite aho ari buyakure, bigatuma yiheba ndetse akaba yanatekereza ko Imana itamuzi cyangwa itamukunda nk'abandi. Gusa Imana ihora itegereje kumva icyo uyisaba ngo ikigukorere nk'umwana wayo ikunda kandi yishimira ni ahawe ho kuyisaba icyo ukeneye cyose.
Dore iyo mirongo 4 yo muri Bibiliya ushobora gusoma igihe ukeneye amafaranga.
1. Zaburi 72:12-14: 'Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N'umunyamubabaro utagira gitabara, Azababarira uworoheje n'umukene, ubugingo bw'abakene azabukiza, Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n'urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay'igiciro cyinshi imbere ye'. Igihe cyose uzaba ukeneye amafaranga uzahamagare Imana kuko yumva abayiyambaza kandi ari inyampuhwe izakumva igutabare icyo usabwa gusa ni ukuyisaba.
2. Imigani 19:1: 'Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa'. Ntuzakena igihe cyose, rero ugomba kumenya ko nubwo waba ukennye ute ugomba kuba inyangamugayo. Kuko iyo uri inyangamugayo ukennye uba uruta umukire ufite byose ariko udatunganira Imana.
3. Zaburi 14:6: 'Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe'. Uwiteka niwe buhungiro bwawe, ugomba kwizera ko Imana yagukura kure ikakwicazanya n'ibikomangoma. Wowe gusa yisabe, Uyizere ntizagutererana.
4. 2Abakorinto 8:9: 'Kuko muzi Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe'. Nta mpamvu nimwe ugomba kubura amafaranga kandi Yesu Kristu ari we ubutunzi bwose buturukaho ndetse yemera no guca bugufi kugirango dukire.
Icyo twe dusabwa ni ugusenga tugasaba Imana icyo twifuza cyose, Tugakora kuko Imana yanga abanebwe kandi tukizera ko ibyo twasabye tugiye kubibona nta kabuza Imana izabiduha uko twabisabye.