Sheebah Karungi yibasiwe ku mbuga nkoranyamb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye amakuru y'umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, avuga ko yaciye inyuma umugore we  Flavia Tumusiime akajya kuryamana n'uwitwa  Twinomujuni, umukozi wa Ambasade y'Ubufaransa i Kampala. Nyuma yibi bibaye, bamwe bavugaga ko n'ubundi na Flavia aca inyuma umugabo we. Sheebah yaje kurengera Flavia avuga ko arengana, kandi bidakwiye ko amakosa yose yajya ajya ku mugore gusa.



Igitekerezo cya Sheebah Karungi cyazamamuye amarangamutima. Yagize ati Ati: "Njyewe natewe isoni n'uburyo societe itubaha umugore ukora cyane, wubaha, ufite ubwenge nka Flavia Tumusiime, nyamara nzi neza ko yamaze kunyura muri byinshi  bihagije!  Akenshi umugore niwe utungwa agatoki n'iyo byaba bitamuhama. Flavia humura barashaka kugushyira hasi, wibaha umwanya".


Bamwe bahise bamwibasira ko atazi iby'abashakanye kuko we aryamana n'abo bahuje ibitsina. Uwitwa Wasswa Gerald yagize ati: 'Nawe waciye inyuma Koko na Nina Roz  bireke rero'. Aha yashakaga kuvuga ko yaciye inyuma abakobwa bagenzi be. Ian Martin we aza ashimangira ko Sheebah yaryamanye n'abo bahuje ibitsina. Amakuru avuga ko Sheebah Karungi yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina bityo gushaka umugabo akabigenza gacye. 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109495/sheebah-karungi-yibasiwe-ku-mbuga-nkoranyambaga-bamwita-umutinganyi-109495.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)