Ni umwamikazi mu muziki- Kitoko yavuze kuri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Iyi ndirimbo izasohoka ari 'Video Lyrics' igaragaramo umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Kayiteshonga Chris babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho y'iyi ndirimbo yagombaga kuba yarafashwe, ariko Kitoko na Cécile Kayirebwa bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kitoko yavuze ko ubwo yari afite igitaramo mu Bubiligi mu myaka ishize, ari bwo yahuye na Cécile Kayirebwa amubwira ko akunda indirimbo ze, Cecile nawe amusubiza amubwira ko (nawe) ajya yumva indirimbo ze.

Avuga ko yahereye aho amusaba ko bakorana indirimbo. Ati: "Namubwiye ko nkunda indirimbo ze kandi nifuza ko twakorana indirimbo, ambwira ko nawe asanzwe yumva izanjye mu by'ukuri nta kibazo yabigiramo tuzakorana. Arabinyemerera.'

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y'icyo gitaramo bahise bajya muri studio, bifata iminsi ibiri kugira ngo indirimbo ibe irangiye.

Kitoko avuga ko Kayirebwa ari 'Umwamikazi mu muziki' wakoze amateka, ufite indirimbo zizumvwa ingoma ibihumbirajana. Avuga kandi atekereza ko Kayirebwa ari 'Umuntu utazibagirana mu mateka y'u Rwanda mu muziki.'

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Rurabo', yavuze ko uyu muhanzikazi wagwije ibigwi yita cyane ku miririmbire y'Ikinyarwanda ari nacyo kintu yamwigiyeho.

Ati 'Ikintu rero nabonye yitaho ari nacyo namwigiyeho, ni imiririmbire y'Ikinyarwanda. Akunda Ikinyarwanda gitomoye cyuzuye nibyo bintu nabonye. N'indirimbo wumva akunda ni indirimbo ziririmbitse muri ubwo buryo.'

Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi, arushaho gusobanukirwa, ibyo azifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza ari gutegura.

Kitoko yatangiye kwiga muri Kaminuza ya London South Bank University, yigisha ibijyanye n'ubushabitsi no guhindura imibereho y'ubuzima bw'abantu.

 Kitoko yateguje indirimbo 'Ndakumbuye' yakoranye na Cécile Kayirebwa Kitoko yavuze ko Cécile Kayirebwa ari umwamikazi w'umuziki kandi indirimbo ze zizumvwa ingoma ibihumbirajana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GAHORO' YA KITOKO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109494/ni-umwamikazi-mu-muziki-kitoko-yavuze-kuri-cecile-kayirebwa-anateguza-indirimbo-bakoranye-109494.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)