Hari abagabo bahohoterwa bamwe bikabaviramo kwiyahura (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo
I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo

Banagaragarije iki kibazo abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) babagendereye tariki 13 Nzeri 2021, mu rwego rwo kubegereza serivise z'ubugenzacyaha kuko batuye kure ya sitasiyo ya RIB, no kugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo birinde ibyaha birimo n'icyugarije igihugu cyose muri rusange cyo gusambanya abangavu bakanaterwa inda.

Nk'uko abatuye muri aka kagari babyivugira, ngo hari abagore bahatuye bigize indaya, harimo abafite abagabo bafungishije by'amaherere cyangwa babahunze kubera imyifatire mibi, usanga basenya ingo za bagenzi babo; ndetse n'ababafite ariko babajujubije, birirwa mu kabari bakanataha mu gicuku.

Ikibabaza cyane abagabo baho, ngo ni uko ntacyo bashobora kuvuga imbere y'iyo myitwarire mibi y'abagore bashatse, kuko uvuze gatoya umugore ahita ahamagara RIB, hanyuma umugabo agatanga ibisobanuro bimuviramo gufungwa cyangwa kurekurwa ariko akabitanga yabanje gufungwa.

Uwitwa Eric agira ati “Wowe barakujyana bakakubika, wa mugore akagenda ataka, bakumva iby'umugore wowe ntibakumve. Noneho nyuma yaho, baperereza ngo uyu Munyarwanda ararengana, abaturanyi bakabona uragarutse.”

Yungamo ati “Abagore babahaye intebe nk'aho bayicayeho ahubwo bayihagararaho. Ntabwo ari byiza kuko umugore n'umugabo bagombye kumvikana.”

Uretse abagabo bashwana n'abagore bagafungwa, ngo hari n'abo usanga bananirwa kwihanganira ibyo bakorerwa n'abagore bagahitamo guta ingo, ariko bazamenya ko abagore basigaye bapfusha ubusa imitungo y'urugo, bayigurisha amafaranga avuyemo bakayasangira n'abandi bagabo, bakagaruka bagira ngo batesheranye, hanyuma abagore bakitabaza RIB, bagafungwa.

Umugabo umwe atanga urugero rw'umugabo wafunzwe by'amaherere muri ubu buryo agira ati “Umugore yari afitanye uburaya n'umuyobozi w'umudugudu, urumva ko umugabo atari kumuregera, ntiyari no kuzamuka ngo aregere hejuru mudugudu atamusinyiye. Imyitwarire ye yamuviriyemo gushinjwa na mudugudu ndetse n'abandi bagabo basambana n'umugore, none ubu ari mu buroko.”

Kubura aho berekera, kuvuga bikabaviramo gufungwa, no guhunga urugo bakabona na byo bitabamereye neza, bituma ngo hari abahitamo kwiyahura.

Ni muri urwo rwego i Gakoma ngo hari abagabo bane baherutse kwiyahura, babiri barapfa, babiri bandi baravurwa barakira. Hari na batatu ubu bataye ingo, nk'uko bivugwa na Visi Perezida w'Inama njyanama y'Akagari ka Gakoma.

Hari n'abakiri kumwe n'abagore babo usanga bibaza amaherezo y'imyitwarire y'abagore babo inagira ingaruka ku myitwarire y'abana.

Uwitwa Evariste Kabandana ati “Ejobundi abana baransuzuguye, mbwira nyina nti bansuzugura kubera wowe. Ubuyobozi bwaraje busanga nta jambo umugabo akigira. Ni bya bindi usanga umugore akwizirikaho avuga ngo nyica bagufunge, ngo nkora bagufunge!”

Kwisanga nta kivugira, bituma usanga abagabo bifuza ko habaho amategeko abarengera na bo. Aha ariko baba biyibagije ko itegeko rirengera abagore ari na ryo rirengera abagabo nk'uko bivugwa na Jean Claude Ntirenganya, ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB.

Espérance Uwizeyimana, Umukuru w'Umudugudu wa Kizenga, ukaba umwe mu midugudu igize Akagari ka Gakoma, we avuga ko abona umuti kuri iki kibazo cy'abagabo binubira gufungwa nyamara wenda ari bo barengana, ari uko mbere yo kwakira ikirego, RIB yagombye kujya ireba uko umuryango wagerageje kugikemura.

Ibi abivugira ko mu muryango ari bo baba bazi neza ishingiro ry'amakimbirane hagati y'abashakanye, ku buryo baba bazi umunyamafuti n'umunyakuri.




source : https://ift.tt/3984ApO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)