Rusizi: Inzu y'ubucuruzi yibasiwe n'inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umuriro wari ukimara gufata iyo nzu y'ubucuruzi, abashinzwe umutekano ndetse n'abarara izamu kuri iyo nzu bahamagaye abazikoreramo, batabarana ingoga, bahagera basanga na Polisi y'igihugu ishinzwe kuzimya umuriro yazanye imashini, batangira guhangana n'uwo muriro, bagabanya ingufu wari ufite nk'uko byatangajwe n'umwe mu bakorera muri iyo nzu witwa Ntakirutimana Sosthene.

Ntakirutimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri uko guhurura, ngo bahise baca imiryango batangira gusohora bimwe mu bicuruzwa byari muri iyo nzu y'ubucuruzi, na cyane ko ngo umuriro wari wahereye ku gice ny'inyuma mu gikari cya Farumasi yitwa ‘IRAFASHA' ikorera muri umwe mu miryango y'iyo nzu.

Ntakirutimana yongeyeho ko hari ibyangiritse muri Farumasi n'ibindi by'ubucuruzi busanzwe, ariko bakaba bari bataramenya agaciro n'ingano y'ibyangijwe n'iyo nkongi, cyangwa se ngo bamenye niba hari ubuzima bw'abantu yahitanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko atahise amenya ibyangiritse kuko yari ari mu nama.




source : https://ift.tt/3C1ZKae

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)