REB irahugura abakurikirana abanyeshuri hagamijwe guhashya imyitwarire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo mahugurwa aje, nyuma y'aho hari ibikorwa bigaragaza imyitwarire mibi byakozwe n'abanyeshuri mu mashuri atandukanye mu minsi ishize ya vuba.

Ni amahugurwa yatangirijwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, yitabirwa n'abagera kuri 45, ariko bikazakomeza ku buryo hazahugurwa abagera kuri 500.

Intego y'ayo mahugurwa ahanini, ngo ni uguhugura abo bashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri mu bigo by'amashuri, uko bajya bakemura ibibazo bijyanye n'imyitwarire mibi y'abanyeshuri (indiscipline cases), uko batega amatwi abanyeshuri bakumva ibyo bifuza, uko babafasha mu kubikemura ndetse no gutanga raporo ku buyobozi bw'ishuri.

Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yagize ati “Tubafitiye icyizere, mushobora kuba abantu bazana impinduka nziza mu bijyanye n'imyitwarire mu mashuri, turababonamo ubushobozi bwinshi bwo kuba mwabikora. Imyitwarire myiza y'abanyeshuri ni ingenzi cyane kandi igomba kuba ari yo ishyirwa imbere. Mugomba kubitangaho umusanzu wanyu”.

Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n'imishinga itandukanye harimo, “Inspire, Educate and Empower Rwanda (IEE)', ‘VVOB-education for development', na ‘World Vision'.

Ibibazo bya vuba aha bijyanye n'imyitwarire mibi, byagaragaye ku banyeshuri batandatu bo mu Kigo cya ‘ESECOM Rucano TVET School' mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y' Iburengerazuba, aho bakatiwe gufungwa iminsi 30 nyuma y'uko ubushinjacyaha bubashinje kwangiza umutungo w'ikigo cy'ishuri, mu gihe bari barangije ibizamini bya Leta, ku itariki 29 Nyakanga 2021. Mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, byavugwaga ko iperereza kuri icyo kibazo rikomeje.

Dr. Thierry Murangira, umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB', ku itariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye itangazamakuru ko abo banyeshuri nyuma yo kurangiza ibizamini bya Leta, bagiye mu kabari, hanyuma mu gutaha bagaruka bamwe muri bo basinze, basenya uruzitiro rw'aho bararaga mu kigo cy'ishuri.

Amazina y'abanyeshuri bakurikiranywe kubera icyo kibazo ntiyatangajwe muri raporo, ariko byavuzwe ko bose bafite hagati y'imyaka 18 na 25 y'amavuko.

Dr Murangira yagize ati “Basenye uruzitiro rw'aho barara, bagezemo imbere batwika ibitanda. Ntituzigera twihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk'ibyo, abantu bagombye kubyirinda kuko bihanwa n'amategeko”.

Dr. Murangira avuga ko kwangiza umutungo w'undi ubigambiriye bihanishwa ibihano biteganywa n'ingingo ya 186 yo mu gitabo cy'amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

Iyo umuntu ahamijwe icyo cyaha, ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri, ariko kitarengeje amezi atanu, hakiyongeraho n'amande atari munsi y'ibihumbi magana atatu by'Amafaranga y'u Rwanda (300.000Frw), ariko atarengeje ibihumbi magana atanu by'Amafaranga y'u Rwanda (500.000 Frw) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Uwahamwe n'icyaha cyo gusenya, we ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, hakiyongeraho amande ya Miliyoni eshatu z'Amafaranga y'u Rwanda, ariko atarengeje miliyoni eshanu.

Ahandi hagaragaye ikibazo cy'imyitwarire mibi y'abanyeshuri, ni ku ishuri ryitwa ‘Gakoni Adventists college' aho abanyeshuri bigaragambije muri Gashyantare 2021, muri uko kwigaragambya, ngo abanyeshuri basenye amadirishya y'amashuri bigiramo.

Mushyikirano Joseph, umwe muri abo barimo guhabwa amahugurwa na REB, yavuze ko imyitwarire myiza y'abanyeshuri yagombye kureberwa mu bice bitatu harimo, Sosiyete, Umuryango n'Ishuri.

Mushyikirano yagize ati “Imyitwarire y'umunyeshuri igaragarira ku ishuri, ariko uko bitwara biba ari umusaruro wa sosiyete n'umuryango. Abana bo muri iyi minsi bashaka kwigana ibyo ari byo byose babona kuri Televiziyo .”




source : https://ift.tt/3lncDF3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)