Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d'Ivoire guhatanira ikamba rya Mister Africa 2021[Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rukundo na bagenzi be bategerejwe i Abidjan kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 ari nabwo irushanwa rigomba gutangira.

Iri rushanwa rigamije kureba umuhungu mwiza muri Afurika rihurije hamwe abagera kuri 19 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 bimwe mu bice by'iri rushanwa byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aba basore b'ibibigango bagiye gukora umwiherero uzamara iminsi ine ubera muri Sofitel Hotel Ivoire.

Tariki 18 Nzeri 2021 nibwo bazahatana hakamenyekana usimbura umunya-Nigeria Emmanuel Umoh wahize abandi mu 2019.

Mu 2020 ntabwo iri rushanwa ryabaye bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye Isi.

Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry'uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk'iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b'intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rukundo-dismas-yerekeje-muri-cote-d-ivoire-guhatanira-ikamba-rya-mister-africa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)