U Rwanda ntirwaciriye bugufi Museveni nk'ahandi bamwita Papa- Gonza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gonzaga Muganwa wasesenguye ikibazo kiri hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Uganda bimaze igihe bidacana uwaka, yavuze ko ahanini iki kibazo gishingiye ku guharanira ubuhangange ku ruhande rwa Museveni.

Avuga ko ubwo Museveni yafataga ubutegetsi muri Uganda, benshi mu bo babufatanye batekerezaga ko iyo mpinduramatwara izahita inakomereza mu bindi bihugu byo mu karere.

Ati 'Ariko ntabwo byari gushoboka kuko kuyobora Uganda ubwabyo byari bibaye akazi gahoraho umunsi ku wundi kandi ari na kanini cyane.'

Gusa ngo Museveni n'abo bafatanye Uganda bagiye bagira uruhare mu mpinduramatwara mu karere mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Sadani y'Epfo, muri Centrafrique no muri Somalia.

Gonza avuga ko icyo cyubahiro cya Museveni yakomeje kukiyumvamo kugeza n'ubu ariko ko muri iki gihe bigoye ko abantu bakurikiza ingendo ye kuko imitegekere ye 'ntabwo igeze ku rwego rwo kuvuga bati 'uyu muntu abantu bamwitangira bakareka ibyabo kugira ngo bamukurikire.'

Avuga ko by'umwihariko u Rwanda rutigeze rucira bugufi Museveni 'nk'ukuntu Sudani y'Epfo n'u Burundi bamworohera aho bamwita Papa.'

Avuga ko ibi bifite impamvu cyane cyane bikaba bishingiye ku miterere y'abayobozi b'u Rwanda bihagararaho ngo indi mpamvu ishingiye ku mateka aho u Rwanda kuva cyera rutigeze rujya munsi y'ikindi gihugu mu karere.

Gonzaga Muganwa kandi avuga ko mu gihe kinini gishize hari igihe Perezida Museveni yigeze kwita Perezida Kagame n'abandi abahungu be igihe u Rwanda na Uganda barwaniraga Kisangani ubwo yatumiraga abadepite mu 1999.

Ati 'Icyo gihe yaravuze ngo my boys [abahungu banjye] ashaka kuvuga abayobozi b'u Rwanda, ngo baracyari baton go ntibaramenyera neza. Icyo gihe byahise birakaza u Rwanda.'

Uyu musesenguzi avuga ko nk'umuyobozi mukuru yagakwiye kumenya uko afata abandi bayobozi bakuru b'ikindi gihugu gifite ubwigenge nk'u Rwanda.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ntirwaciriye-bugufi-Museveni-nk-ahandi-bamwita-Papa-Gonza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)