Umugore anshinja ko namutereye inda muri Gereza ngo yaransuraga tukagira aho twihengeka-Emile #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Avuga ko ubwo yakoraga umwuga w'ubwarimu yahuye n'umukobwa bagakundana akaza kumutera inda bakaza gushyingiranwa ndetse muri 2017 bakaza gusezerana mu mategeko.

Ngo nyuma yaje kumuteretera akazi k'ubugenzuzi bw'inyama ariko bakaza kumushinja gukoresha inyandiko mpimbano ko anyereza imisoro.

Emile avuga ko muri 2018 yabigiyemo kugira ngo akurikirana iby'umugore, ariko umugore we aza kwakwa ruswa n'umugenzacyaha na we agatabwa muri yombi aho agereye muri gereza akajya avugana n'uriya mugore.

Ati 'Ni bwo baje kungerekaho icyaha cy'ubwambuzi bushukana bikozwe na [avuga izina ry'uwo mugenzacyaha] ndafungwa njya muri gereza ya Musanze.'

Avuga ko uwo mugenzacyaha yamusanze muri Gereza ya Musanze aho yari afungiye akamubwira ko naramuka afunguwe atazamara amezi abiri atarapfa.

Ngo yafunzwe amaze kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo ashingire business umugore we yanamusizemo ariko akaza gukoresha ariya mafaranga mu buryo yishakiye afatanyije n'umuveterineri yari yakiye akazi.

Avuga ko yafunguwe ku itarki 11 Nzeri 2020 ahamagara umugore we amubwira ko yagiye kuba iwabo undi agahita jya kubana na mubyara we w'I Nyagatare.

Avuga ko yinjiye muri Gereza ku itariki 22 Nzeri 2018 akaza gufungurwa tariki 11 Nzeri 2020 arangije igihano cy'imyaka ibiri ariko agasanga umugore we yarabyaye mu kwezi k'Ukuboza 2020 ubwo umugabo we yari amaze amezi atatu afunguwe.

Avuga ko aho aviriye muri gereza yatanze ikirego cy'ubutane kinashingiye ku kuba umugore we yarabyaranye n'undi mugabo nyamara ngo mu Bushinjacyaha uriya mugore yavuze ko ari we babyaranye kuko bajyaga bakora imibonano mpuzabitsina ubwo yamusangaga muri gereza bakagira aho bihengeka.

Icyakora ngo amakuru afite ni uko uwo mwana yamubyaranye n'uriya muvuzi w'amatungo bari bafitenya umubano wihariye kuko banasa cyane.

Avuga kandi ko afite impungenge z'uko ashobora kwicwa ngo kuko uwo mugabo wabyaranye n'umugore we afite ubushobozi bwinshi kandi akaba akomeje kumugendaho.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugore-anshinja-ko-namutereye-inda-muri-Gereza-ngo-yaransuraga-tukagira-aho-twihengeka-Emile

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)