Rukundo Dismas yageze muri Cte dIvoire aho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba. Rihurije hamwe abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Rukundo yabwiye INYARWANDA ko ari ishema n'iby'agaciro kuba ahagarariye u Rwanda. Ati 'N'ishema rikomeye cyane kandi n'ibyagaciro gakomeye. Nk'umuntu ukunda igihugu wakora ibishoboka byose ngo gihore umbere.'

Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2021, aho buri wese azamurika ibiranga umuco w'Igihugu ahagarariye.

Riri kubera muri Sofitel Hotel Ivoire mu Mujyi wa Abidjan. Rukundo avuga ko ari mu nzira ajya muri Côte d'Ivoire yahuye n'uwo muri Angola, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Ethiopia bakomezanya urugendo.

Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Umusore uzatorwa azasimbura Emmanuel Umoh umaze umwaka afite iri kamba.

Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Yitabiriye amarushanwa atandukanye! Mu 2019, Rukundo Dismas w'imyaka 26 y'amavuko, yashyizwe ku rutonde rw'abasore bari kwitabira irushanwa rya 'Mister United Continents'.

Uyu musore yahatanye mu irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

Rukundo yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri

Rukundo w'imyaka 26 yaherekejwe n'abo mu muryango we bamwifuriza gutsinda Rukundo yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba ahagarariye u Rwanda muri Mister Africa International Rukundo yahuye n'umusore wo muri Angola, Zimbabwe, RDC no muri Ethiopia



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109555/rukundo-dismas-yageze-muri-cote-divoire-aho-yitabiriye-irushanwa-rya-mister-africa-amafoto-109555.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)