Ntibisanzwe umugabo yaguye igihumure ubwo yari amaze kwibeshya akagura airtime ya miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
    Ntibisanzwe umugabo wo muri Nigeria yagaragaye mu mashusho afite agahinda n'umubabaro mwinshi cyane, arimo arira nk'umwana nyuma yo kwibeshya akagura ama unite yo guhamagara (airtime) ya miliyoni 3 z'ama Narira aho kuba 3000, ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda.
    Video zigezweho â€" Buri munsi cyangwa undi, videwo zishimishije, zisekeje kandi zibabaje zijya ahagaragara kurubuga rusange, kandi zikarebwa cyane ari nako zica ibintu hirya no hino.

,

    Imwe mu mashusho nk'aya arimo gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umusore urira bidasanzwe nyuma y'agahinda yatewe no kwibeshya akishyura miliyoni eshatu zose z'ama naira agura airtime, aho kuba ibihumbi bitatu by'ama naira. (ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda bya airtime)
    Muri videwo iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore agaragara aryamye hasi asa n'uwacitse intege, nyuma yo kubabazwa n'ibyo yari amaze gukora,bisa nkaho yahise ashengurwa umutima kubera kugura airtime atifuzaga.
    Iyi videwo kandi yerekana igihe abahisi n'abagenzi bamufashaga bamuhumuriza ari nako bamusaba kuba yagerageza uko yasaba gusubizwa amafaranga yatakaje binyuze muri banki. 



Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/ntibisanzwe-umugabo-yaguye-igihumure-ubwo-yari-amaze-kwibeshya-akagura-airtime-ya-miliyoni-7-zamafaranga-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)