Pst Yonggi Cho watangije urusengero rwa mbere ruteraniramo abakristo benshi ku isi yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupasteri wo muri Koreya y'epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85, icyakora ntiharamenyekana neza icyamwishe nubwo bikekwa ko ashobora kuba yazize indwara ya Stroke ikunze kwibasira ubwonko.

Mu itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri, ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye urusengero rwa mbere ruteranirano abantu benshi ku isi ko yitabye Imana.

Iri tangazo ryagiraga riti, 'Dr David Yonggi Cho yamaze gusanga Yesu. ku imyaka 85 (1936-2021).

'David Yonggi Cho (yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936, azwi nka Paul Yungi Cho) ni umukozi w'Imana ukomoka muri Koreya y'epfo.

'Afatanyije na nyirabukwe we Choi Ja-shil, ni umwe mu batangije itorero Yoido Full Gospel Church (Assemblies of God), rikaba ari naryo torero riteraniramo abakristo benshi ku isi.

'Uzahora mu mitima yacu, turagushimiye kuko mu buzima bwawe bwose wemeye gukoreshwa n'Imana."

'Dukomeze gushyigikira umuryango we tunawusengera, komeza uruhukira mu igituza cy'Imana, Jenerali w'Imana.'

Ubu ni ubutumwa bwanyujijwe ku urubuga uyu mukozi w'Imana yari asanzwe akoresha rwa Facebook, kugeza ubu ntiharatanganzwa icyateye urupfu rwe.

Urusengero yayoboye kuva 2018 nirwo rusengero ruteraniramo abakristo benshi ku isi, aho kuri ubu rufite abakristo bagera ku 800,000 mu gihe mu minsi y'imibyizi hateraniramo abantu bagera ku 250,000.

Source: Urugero.rw

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Yonggi-Cho-watangije-urusengero-rwa-mbere-ruteraniramo-abakristo-benshi-ku-isi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)