Kigali : Hagiye kuzenguruka indege igendera ku butumburuke bwo hasi ikusanya amakuru…Abanyakigali barasabwa kudakuka umutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'ikigo cy'Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyamenyesheje abatuye Umujyi wa Kigali ko ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imicungire y'Ubutaka RLMUA hagiye gufatwa amakuru y'imiterere y'ubutaka.

Ngo aya makuru agamije gukomeza kubungabunga ibishanga bigize Umujyi wa Kigali aho ariya makuru azava muri iki gikorwa azagenderwaho mu gukora inyigo izakoreshwa mu gushaka igisubizo kirambye cy'imyuzure ikunze kwibasira Umujyi wa Kigali.

REMA itangaza ko igikorwa cyo gukusanya ayo makuru gitangira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 hifashishijwe 'indege izaba igendera ku butumburuke bwo hasi ugereranyije n'ubwo izindi ndege zisanzwe zigenderaharo.'

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera risoza rigira riti 'REMA iboneyeho gusaba abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo kudakuka umutima mu gihe babona iyo ndege.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hagiye-kuzenguruka-indege-igendera-ku-butumburuke-bwo-hasi-ikusanya-amakuru-Abanyakigali-barasabwa-kudakuka-umutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)