Polisi yerekanye 49 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze; umwe yanakoze impanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa Tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nzeri 2021, ni bwo Polisi yeretse itangazamakuru aba bantu 49, bari batwaye imodoka banyweye ibisindisha.

Bamwe mu bafatiwe mu cyuho bemeye ko bari banyweye ibisindisha ariko babisabira imbabazi.

Umwe muri bo ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yemereye itangazamakuru ko gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha aribyo byatumye akora impanuka.

Yagize ati “Bamfashe ntwaye moto nanyweye ku gacupa mfite igipimo cya 3,3; naguye hasi kubera gusinda ari nayo mpamvu ndi hano. Ndaboneraho gusaba bagenzi banjye gutwara banyweye ibisindisha.”

Undi musaza we yemeza ko yafashwe atwaye imodoka yanyweye inzoga ariko agahakana ko yari yasinze.

Ati “Bamfashe ndi kumwe n’umukoresha wanjye nanyweye icupa rya Primus ariko numvaga ntasinze ku buryo ariyo mpamvu numvaga nta kibazo.”

Yaboneyego gusaba imbabazi anashishikariza abandi bantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisembuye.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bantu uko ari 49 bafashwe mu minsi ine ishize asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha kuko biteza impanuka.

Ati “Aba bafashwe banyweye ibisindisha birenze urugero bamwe bigaragara ko basinze rero dukomeje gushishikariza abantu kwirinda gutwara banyweye inzoga kuko bibujijwe cyane ko abantu badakwiye kubura ubuzima bwabo kubera kwitwara nabi.”

Buri mushoferi wese ufashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha acibwa amande y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi y'u Rwanda yerekanye 49 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze



source : https://ift.tt/3tAJeek

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)