Petr Cech yahishuye impamvu Romelu Lukaku yananiwe kwitwara neza muri Chelsea imugura bwa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lukaku yavuye muri Chelsea yerekeza muri Everton ku myaka 21 muri 2014 ahita atangira kwereka isi yose ko ari umukinnyi ukomeye kugeza ubwo amakipe nka Manchester United amuguze akayabo yitwara neza kuri ubu yagarutse muri Chelsea kuri miliyoni 98 z'amapawundi.

Lukaku wakinnye muri Chelsea kuva 2011 kugeza 2014,yaraye atsinze ibitego 2 muri 3-0 Chelsea yatsinze Aston Villa ndetse anatsindira ibitego 2 bya mbere ku kibuga cya Stamford Bridge kuko mu mikino 15 yahakiniye mbere atashoboye kuhabonera igitego.

Nyuma yo kwitwara neza,Petr Cech,umunyabigwi wa Chelsea yavuze impamvu uyu Mubiligi w'imyaka 28 yagowe no kwitwara neza muri Chelsea akiyigeramo ku myaka 18.

Yagize ati 'Iyo utangiye gukina muri shampiyona nkuru nk'iy'Ububiligi ku myaka 16 ukanatsinda ibitego, biba bigaragaza ko ari umukinnyi ufite impano n'imbaraga.

Ubwo yazaga muri Chelsea,yagize ibyago kuko yahasanze Didier Drogba wari mu bihe byiza cyane ndetse afite imbaraga.Icyo gihe Didier Drogba yatsindaga ibitego kandi tuzi kumukoresha.

Romalu akigera muri Chelsea ntabwo yari afite ubuhanga nk'ubwo afite ubu kuko muri Anderlecht yibandaga cyane mu kwiruka.Yafataga umupira agahigika buri wese kubera umuvuduko,imbaraga no kumenya gutsinda.Kuri ubu muri Chelsea,dukoresha nimero 9 mu kuyobora umukino kandi aha biragoye kurusha mu Bubiligi.

Aracyakeneye igihe cyo kumenyera,umwuga we wamaze kujya mu nzira nziza kuko aho yaciye hose yitwaye neza.Mu myaka ishize yazamuye urwego kandi urabibona iyo muvugana ko aba ashaka kurushaho gutera imbere.

Uyu munyezamu yavuze ko Romelu Lukaku yiteguye kuba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Chelsea ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ku bibi n'ibyiza.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/petr-cech-yahishuye-impamvu-romelu-lukaku-yananiwe-kwitwara-neza-muri-chelsea

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)