Ndashima Imana yaburijemo umugambi mubi wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 ahagana saa Yine n'igice za mu gitondo, ni bwo Prosper Nkomezi, umuramyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yakoze impanuka y'imodoka ariko Imana ikinga ukuboko. Iyi mpanuka yayikoze ubwo yari mu nzira ajya ku rusengero avuye kuri Magic Fm y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), muri gahunda y'ivugabutumwa rinyuze mu kumenyesha abantu indirimbo ye nshya 'Nzakingura' aherutse gusohora.

Ubwo yari mu muhanda, ipine y'imodoka yari atwaye yaraturitse, maze imodoka iribirindura, ariko Imana ikinga ukuboko ntiyagira icyo aba usibye gusa ko yakomeretse ku kuboko ariko bikaba bidakanganye nk'uko abyivugira ati "Ni akantu gato cyane ku kuboko katagize icyo gatwaye". Avuga ko atamenye uko imodoka yibirinduye, akongeraho ko "Imana ni inyemaboko" kuko yamurokoye iyo mpanuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, Prosper Nkomezi yifashishije urubuga rwa Twitter, agaragaza ishimwe rye ku Mana yamurokoye impanuka yari igiye gutwara ubuzima bwe. Yavuze ko uburinzi bw'Imana butangaje! Yanditse ati "Ndashima Imana yaburijemo umugambi mubi wa satani wari uwo kunyica ariko Imana iranyimana! Uburinzi bw'Isumbabyose buratangaje!!".


Prosper Nkomezi ati "Uburinzi bw'Isumbabyose buratangaje!"

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yavuze ko kera yajyaga yumva abantu bavuga ngo Imana yarabimanye akumva ari ibikabyo, ariko ubu akaba ari umuhamya kuko byamubayeho akabona Imana imwimana. Ati "Kera numvaga abantu bavuga ngo Imana yaratwimanye nkumva ari ibikabyo, ariko ubu nabivuga nanjye".

Uyu muramyi yavuze ko yaje gusanga mu buzima bwa buri munsi bwa muntu hari uburinzi bw'Imana, kuko ibintu byinshi Imana irinda muntu harimo n'ibyo atamenya. Ati "Natahuye neza ko iyo Imana ikigufiteho umugambi no mu rupfu irugukuramo nk'uko yazuye Lazaro, kandi hari byinshi Imana iturinda ntitunabimenye. Umuntu ntabaho ahubwo haba uburinzi bw'Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi".


Imodoka yari atwaye yaturitse ipine maze iribirindura ariko Prosper ntiyagira icyo aba

Prosper Nkomezi yakoze iyi mpanuka nyuma y'iminsi 4 ashyize hanze indirimbo nshya 'Nzakingura', yageze hanze tariki 22 Nzeri 2021. Ni indirimbo yashibutse ku bintu abona muri iyi minsi aho abantu benshi barimo n'abakristo birukankira mu gushakira ibisubizo mu bantu kandi ntibabibone, nyamara Yesu yarivugiye ubwe ko abazamushakana umwete bose bazamubona, kandi ko uzamusaba icyo ari cyo cyose azakimuha. Abwira abantu ko ibisubizo by'ibyo bashaka byose biri muri Yesu Kristo, bityo ko ari we bakwiriye kwisunga. 

Izina Prosper Nkomezi ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze zirimo: Sinzahwema, Urarinzwe, Yaranyishyuriye, Humura, Ibasha gukora, Wanyujuje, Singitinya, Urihariye, Nshoboza, Nzayivuga, Ndaje, n'izindi zihembura imitima ya benshi. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Nzakingura' yasohokanye n'amashusho yayo.


Prosper Nkomezi arashima Imana yamurokoye urupfu


Abakunzi ba Prosper Nkomezi bifatanyije nawe gushima Imana yamurokoye impanuka

REBA HANO 'NZAKINGURA' INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110005/ndashima-imana-yaburijemo-umugambi-mubi-wa-satani-ishimwe-rya-prosper-nkomezi-wasimbutse-u-110005.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)