Icyo wamenya ku munyamideli Ky ukurikirwa na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ky yavutse 1996 akurira i Abidjan. Afite impamyabumenyi mu by'ubucuruzi yakuye muri Institut national polytechnique Félix Houphouët-Boigny muri Yamoussoukro. Amaze kurangiza amashuri, yashatse gukora mu buhanzi no gushushanya. Yatangiye umwuga mushya mu bijyanye no kwerekana imideli, muri 2016 atangira kwerekana ubudasa bwo kubyaza umusaruro umusatsi we, kuwufunga mu buryo butangaje, ibyaje kuba ubugeni butuma ajya ahamagarwa mu marushanwa atandukanye y'imideli.


Ky ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nka Instagram akurikirwa n'ibihumbi hafi 700 na TikTok afite abamukurikira barenga Miliyoni 5, yaje guhimba ubu buryo yise Ky Concept. Ubwo buryo bugaragaza guhanga kwe kandi bigenda byiyongera, Buri gishushanyo cye mu misatsi ye  akoresha intoki ze, akacyiboha bitewe na Model ashaka gusohokana no kwereka abamukurikira. Muri 2017, yakiriye amahugurwa ye ya mbere ahita akora icyo  yise "Ky Braids" yigisha abandi ibihangano.


Ky, yagiye ashyira hanze ibishushanyo yakoze bitandukanye, yakoze ibirimo imitima, ibiganza, nyababyeyi, ibiti  radio, gitari n'ibindi yashyize ku mutwe we. Muri 2018, yatorewe kuba umwe mu rubyiruko rwa mbere  kuri On Rise Côte d'Ivoire, gahunda iyobowe na 'L'Association des Conseils en Lobbying et Affaires Publiques de Côte d'Ivoire' (ACLAP-CI). Muri uwo mwaka, yatorewe kuba umwe mu rubyiruko rw'intyoza  no kuvuga igifaransa neza ku isi,  'Prix Jeunesse Francophone'. Umwaka wa 2019  urangiye, yahawe amasezerano biturutse ku marushanwa ya Elite Model ku bufatanye na TikTok.










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110003/icyo-wamenya-kumunyamideli-ky-ukurikirwa-na-miliyoni-5-kuri-tiktok-wamamaye-kubera-uburyo--110003.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)