Amarangamutima ya Rukundo Dismas witabiriye ... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa rihuza abasore b'ibituza kandi bagaragara neza, bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Risanzwe kandi rifasha abaryitabira gukabya inzozi zabo z'ibyo bashakara gukora, bagashyigikirwa mu mishinga batanze, n'ibindi.

Kuva ryatangira, ryegukanwe n'abasore batandukanye barimo n'umunyarwanda Jay Rwanda, waryegukanye mu 2017 nyuma ya Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, wabaye igisonga cya Mbere cya Rudasumbwa mu mwaka w'2015.

Kuva tariki 16-18 Nzeri 2021, ryabereye muri Côte d'Ivoire ku nshuro ya cyenda, rihuje abasore 13 nyuma y'ibyiciro bitandukanye abari bahatanye banyujijweho.

U Rwanda rwahagarariwe na Rukundo Dismas Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

Kuva yakwitabira aya marushanwa yombi, uyu musore yarushijeho gushaka uko yahagararira u Rwanda muri Mister Africa international.

Byamusabaga kwiyandikisha, guhatana mu byiciro byabereye kuri internet, gushaka amafaranga agera muri miliyoni y'amanyarwanda kugira ngo azajye muri Côte d'Ivoire.

Kwitegura kujya muri iri rushanwa, yabimenyeshejwe habura iminsi ine, azinga utwangushye. Ni urugendo avuga ko rwamworohereye, kuko mu nzira yahuye n'abandi basore bari bahatanye, bajyanye kugeza bageze kuri Hotel bari bacumbikiwemo.

Abasore bose berekanye ibyangombwa bigaragaza ko batanduye Covid-19. Iru rushanwa ryabaye mu gihe cy'iminsi ibiri. Ku munsi wa mbere, abasore bose bahatanye mu gice cyo kwifotoza bambaye imyenda yifashishwa ku bwogero.

Ikamba ryegukanwe n'umusore wo muri Nigeria. Nyuma bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso.

Ku munsi wa kabiri, bahatanye mu cyiciro cy'umusore ufite imbaraga, ikamba ryegukanwa n'uwo muri Cameroon.

Ku munsi wa gatatu w'iri rushanwa, abasore biyerekanye mu mwambaro ugaragaza umuco wa buri gihugu, baniyerekana mu myambaro yo kuri 'piscine'.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Rukundo Dismas yavuze ko ubwo yavaga mu Rwanda, yasenze Imana ayisaba kuzamufasha ntazatahe amara masa muri iri rushanwa.

Avuga ko yateye iri sengesho kubera ko azi abandi bahagarariye u Rwanda, bagiye batsindwa bakavugwa cyane mu itangazamakuru, kubera ko batabashije kwimana u Rwanda.

Ati 'Mpaguruka hano ngenda, naravuze nti 'Mana niba wumva gusenga sinzasubire muri iki gihugu nta kamba nzanye'. Kuko ikintu cya mbere cyancaga imbaraga ni nk'uko wenda ba Miss babaga basohokeye Igihugu, ukajya kubona ukabona inkuru ngo batsinze, batsinze, Umunyarwanda yatashye amara masa.'

'Iryo jambo naravuze nti 'Mana yanjye sinshaka kuryumva mu matwi yanjye'.'

Rukundo yavuze ko umunsi wa nyuma w'iri rushanwa wageze, yamaze kubona ko umusore wo muri Angola ari we uzegukana ikamba.


Rukundo waserukiye u Rwanda muri Mister Africa International

Rukundo avuga ko yabashije kwegukana ikamba ryiswe 'Mister Substance', rikubiyemo atatu arimo Mister Speaker, Mister Bright na Mister Elegancy.

Yegukanye iri kamba nyuma y'uko ageze mu icyenda ba nyuma, bavuyemo Mister Africa International. Ngo ataratangazwa ko yegukanye iri kamba, abandi basore bamubwiraga ko ari we uza kwegukana ikamba rikuru, cyangwa se akaboneka mu bisonga.

Yavuze ko akimara gutangazwa ko yegukanye ikamba, yumvise atunguwe ariko kandi ashima Imana imufashije kudataha amara masa.

Ati 'Numvise ari nk'ibintu bitunguranye. Kuko urumva niryo kamba rikurikira ibisonga, uva kuri iryo ngiryo ujya ku bisonga, ujya kuri 'Mister'. Naravuze nti uko biri kose, intambwe yo nari nayiteye. Nahise mvuga nti 'Mana aho bigeze urakoze cyane'.'

'Numvise nishimiye nyine. Ndavuga nti nibura u Rwanda ruramenyekanye, ruravuzwe. Burya birababaza, n'iyo wagenda ukavuga uti ngeze mu icyenda ba mbere, ariko byibuze iyo ugize n'akantu utahana nibura wumva ko n'igihe cyawe hari ikintu cyakoze.'

Muri iri rushanwa, hatanzwe amakamba umunani. Rukundo yabaye 'Best Speaker' mu cyiciro cy'ibazwa 'interview' , cyabaye kuri internet.

Yabaye uwa kane mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet, yakozwe abantu batora bishyura amafaranga, ndetse mu cyiciro cyo guhatana ku mbuga nkoranyambaga yabaye uwa kabiri.

Nta mafaranga yaherekeje amakamba yatanzwe muri iri rushanwa. Gusa, Rukundo avuga ko bafite icyizere cy'uko hari ibyo bazagenerwa.

Umunya-Sierra Leone yegukanye ikamba ry'umusore wahize abandi mu matora yo kuri internet (People's Choice), yegukana ikamba mu kugaragaza umuco (Mister Culture).

Ikamba rya 'Mister Beach Body' ryegukanywe n'Umunya-Nigeria, ikamba rya Mister Photogenic ryegukanwe n'umunya-Guinea, ikamba rya Top Model ryegukanwe n'umunya-Liberia.


Umunyarwanda Rukundo Dismas wahagarariye u Rwanda mu irushanwa Mister Africa International Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Umusore ukomoka muri Angola Eryvaldo Reis niwe wegukaye ikamba rya Mister Africa International 2021

Umunyarwanda Rukundo Dismas ari kumwe na mugenzi we wo muri Côte d'Ivoire


Rukundo yavuze ko ashima Imana kuba ataratashye amara masa muri iri rushanwa, ashima abamushyigikiye

Muri iri rushanwa, Umunya-Sierra Leone [Uri ibumoso] yegukanye amakamba atatu 

 Â 

Moctar Drame wabaye igisonga cya mbere cya Mister Africa International

Umunyarwanda Rukundo Dismas [Uri iburyo] yabonetse mu basore icyenda bavuyemo Mister Africa International

Umunya-Zimbabwe, Devson T Luzane yabaye igisonga cya Gatatu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUKUNDO DISMAS WITABIRIYE 'MISTER AFRICA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110004/amarangamutima-ya-rukundo-dismas-witabiriye-mister-africa-akegukana-ikamba-rikubiyemo-atat-110004.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)