Namwigiyeho guca bugufi - Alto avuga kuri Unc... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, ni bwo Alto yasangije abafana n'abakunzi b'umuziki amashusho y'indirimbo 'Wankomye' yakoranye na Uncle Austin. Ni indirimbo ije kongera imbaraga mu rugendo rw'umuziki Alto atamazemo igihe kinini ugereranyije na Uncle Austin bakoranye.

Iyi ndirimbo ikozwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Ubwo Alto yasohoraga indirimbo 'Byambera' Uncle Austin yamubwiye ko yakoze indirimbo nziza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WANKOMYE' YA ALTO NA UNCLE AUSTIN

Kuva icyo gihe bakomeje kuganira kugeza ubwo Alto amusabye ko bakorana indirimbo, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya TB Music Entertainment Alto abarizwamo ibijyamo kugira ngo aba bombi bakorane.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Alto yavuze ko icyo abantu batazi kuri Uncle Austin ari uko ari umuhanzi 'ugira 'melodie' nziza. Anavuga ko yamwigiyeho guca bugufi.

Ati 'Ni umugabo ufite 'melodie' zirenze uko abantu babizi. Kandi Austin namwigiyeho guca bugufi […] Uncle Austin aciye bugufi mu buryo butangaje.'

Avuga ko gukorana indirimbo na Uncle Austin bigiye gutuma hari urundi rwego ageraho mu muziki.

Alto avuga ko kuba abahanzi bakuru mu muziki bari gukorana indirimbo n'abahanzi bakizamuka bitanga icyizere mu bufatanye bwari bukenewe mu bahanzi bo mu Rwanda.

Ati '…. Abahanzi b'ikiragano gishya mu muziki dukeneye ko bakuru bacu batwereka ko turi kumwe. Bafite umuziki bakora natwe dufite umuziki dukora rero dufatanyirije hamwe umuziki watera imbere.'

Alto yavuze mu ndirimbo 'Wankomye' baririmbye ku muntu muhura akagusigira urwibutso, by'umwihariko umukunzi.

Ni indirimbo ya gatatu uyu muhanzi asohoye mu gihe cy'amezi ane amaze muri Label TB Music Entertainment. Alto ati 'Ubwo nawe urumva umuvuduko ndiho.' Uyu muhanzi avuga ko amaze minsi ari gutekereza gukora kuri Album ye ya mbere.

Ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo Alto yashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu na Label TB Decent Entertainment. TB Music kandi yasinyishije umuhanzi Yampano. 

Alto yasohoye amashusho y'indirimbo 'Wankomye' yakoranye na Uncle Austin

Alto yavuze ko Uncle Austin yamwigiyeho guca bugufi no gukunda akazi Mu gihe cy'amezi ane Alto amaze muri Label, amaze gukora indirimbo eshatu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WANKOMYE' YA ALTO FT UNCLE AUSTIN 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109475/namwigiyeho-guca-bugufi-alto-avuga-kuri-uncle-austin-bakoranye-indirimbo-wankomye-video-109475.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)