Musore ,ntukwiye gukora ibi bintu niba inkumi yagusuye iwawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu uzirinda gukora, igihe ubona inkumi isigaye igusura kenshi uri ingaragu.

1.Umukobwa wagusuye uzamwibutse ko agomba gutaha

Nk'uko twigeze kubigarukaho, si byiza kwemerera inkumi yagusuye kurara iwawe, kuko hari ibyago byagutse wahura nabyo nk'uko twabivuze haruguru. Kabone n'ubwo yaba ari umukunzi wawe uzamwibutse gutaha, bizarushaho kubaka ubucuti bwanyu.

2.Ntuzamwemerere kuzana ibintu bye iwawe

Ni ikosa rikomeye kwemerera umukobwa ko azana ibintu bye iwawe mu gihe atari umugore wawe. Yewe si nabyiza mu gihe ari inshuri yawe. Ibi byakuviramo ibyago bitandukanye wahura nabyo. Bishobora no kugutandukanya n'umukunzi wawe mu gihe azanye ibintu iwawe. Akenshi ahamara igihe bikaba byabaviramo kutumvikana no gutandukana, kubera ko uko bwije n'uko bukeye buri wese agenda amenya imico y'undi bikaba byabatandukanya umwe abonye ko yibeshye!

3.Ntuzamwemerere kurara iwawe

Hari abasore usanga bashimishwa no kuba inkumi yabasura ikarara, cyane cyane ab'ingaragu. buriya rero ni ikosa rikomeye kwemerera inkumi yagusuye ko irara iwawe, mu gihe nta bucuti bwihariye mufitanye cyangwa se atari umugore wawe. Ibi bishobora gukurura ibyago utateguye mu ijoro, bishobora kugushyira mu kaga gakomeye. Urugero ashobora kurwara akaremba bikamuviramo urupfu, nawe bikaba ngombwa ko ukurikiranwa mu iperereza! Mushobora no kugira ibyo mupfa bindi byagukururira ibibazo.

4.Uzirinde icyatuma umukubita

Gukubita umukobwa ni ikosa ryatuma wisanga mu buroko! N'ubwo warakara birenze urugero, ni ikosa rikomeye gukubita inkumi yagusuye. Icyo mwapfa cyose uzirinde kumukubita. Navuga 'oya' ku kintu runaka adashaka, uyubahe bitabaye ibyo numukubita mukarwana bizaba bibi.

5.Uzirinde kumuha urufunguzo rw'inzu yawe

Utitaye ku kuntu agira umutima mwiza n'uko mubanye, ntuzahe na rimwe umukobwa urufunguzo rw'inzu yawe. Urubuga legitpost.com twifashishije dukora iyi nkuru, rwo ruvuga ko kabone n'ubwo yaba ari umukunzi wawe si byiza kumuha urufunguzo rw'inzu yawe kuko hari ubwo yazakuvumbura bitewe n'ibyo ashobora gusanga mu nzu, bityo gahunda zose mwari mufitanye zigapfa. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko igihe wahaye umukunzi wawe urufunguzo, nawe ahita yumva afite inshingano zo kumenya ibyakorewe mu nzu, abantu bahaje, n'ibindi byinshi bishobora kwangiza urukundo rwanyu.



Source : https://yegob.rw/musore-ntukwiye-gukora-ibi-bintu-niba-inkumi-yagusuye-iwawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)