Mozambique: Umunyarwanda Révocat Karemangingo yishwe arashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Révocat Karemangingo
Révocat Karemangingo

Karemangingo yari asanzwe akora ibikorwa by'ubucuruzi muri icyo gihugu, akaba yishwe n'abantu batahise bamenyekana.

Abo bantu ngo bari mu modoka ebyiri baramwitambika imbere n'inyuma mu gihe na we yari mu modoka ye yenda kugera aho yari atuye mu mujyi wa Maputo aho bita Liberdade.

Ukuriye ishyirahamwe ry'impunzi muri kiriya gihugu Cleophas Habiyaremye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yishwe n'abantu bari bamwiteguye kandi babipanze.

Yagize ati "Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe, bamurashe amasasu atandatu."

Bivugwa ko no mu mwaka wa 2016 uyu mugabo bashatse kumwica ariko akarusimbuka nyuma y'uko imodoka yari asanzwe atwara atari yo yatashyemo bamubura gutyo.

Polisi ya Mozambique nta cyo yahise itangaza kuri ubu bwicanyi.




source : https://ift.tt/3llONJZ

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)