Miss Isimbi umukobwa wa Pasiteri Antoine Ruta... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu magambo aryohereye Miss Isimbi yanyujije kuri konti ye ya instagram, aherekejwe n'amafoto atatu y'umugabo we Safari Brian amufashe kunda, mu byishimo byinshi byerekanaga ko biteguye neza umwana wabo wa gatatu, yayaherekeresheje amagambo yuje imitoma.

Muri ayo magambo aryohereye, Miss Isimbi yagarutse ku mugabo we Safari uburyo ari inshuti ye magara, amubwira ko urukundo rwabo rutazigera rukonja n'ubwo amazi yajya munsi ibicu bikijima, amushimira ko yakoze kuba buri gihe ahora ahari ndetse ko yakoze no kumukunda.


Ni amagambo yanditse mu rurimi rw'icyongereza tugenekereje mu rurimi rw' ikinyarwanda, yagiraga ati: 'Gushyingiranwa n'inshuti yawe magara. Sinzi uko nabivuga neza. Mu by'ukuri shaka ubucuti bukomeye bw'ibyishimo mu muntu ukunda.

Umuntu ukuvuga neza, umuntu mwasekana, kwa guseka gutuma mu nda hakurya, amazuru yawe akanyuramo ijwi ry'ibyishimo, kwa guseka guteye isoni, ko mu imbere kandi komora. Ibyo nibyo by'ingenzi'.


Miss Isimbi na Safari bakunda kwerekana ibishimo byabo

Yakomeje agira ati: 'Ubuzima ni buto atari ugukunda umuntu ukureka ngo ube mubane nk'abatagira ubwenge. Kandi ugomba kumenya neza ko umuntu runaka akuretse ukarira. Ibihe bibi bizaza, shaka umuntu uzaba ushaka kugumana nawe muri ibyo bihe'.

Ati: 'Igikomeye cyane, shyingirwa umuntu ufite intego, urukundo, wihuze kandi akagendera muri wowe. Urukundo rutazigera rukonja, n'ubwo amazi yajya munsi, ibicu bikijima Safari Brian urakoze kuba buri gihe uba uhari ndetse no kunkunda.''



Nyampinga Isimbi Deborah Abiella, amaze imyaka 13 akundana na Safari ariko kuva ashakanye na Safari Brian wamuteye inda bagakora ubukwe nyuma, bakaba bamaranye imyaka 8 ndetse bakaba barabyaranye abana babiri b'abakobwa  Briella na Nissi bakaba bitegura no kwibaruka uwa gatatu.

Ubukwe bwabo bwabaye kuwa 31 Werurwe 2013 bubera mu rusengero rwa EAR Remera, basezeranywa na Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye itorero Angilikani mu Rwanda, mu birori byishimiwe na benshi mu nshuti zabo n'ababyeyi babo.


Miss Isimbi n'abana be babiri

Miss Isimbi na Safari bakunda kugaragaza ibyishimo n'uburyohe bw''urukundo bakundana, nyuma y'intambara nyinshi banyuzemo aho bamwe babategaga iminsi bavuga ko batazarambana bitewe n'uko ngo bashakanye bakiri abana.

Miss NUR 2012 Isimbi Deborah Abiellah wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ni umwana wa Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora itorero Angilkikani Paruwasi ya Remera. Miss Isimbi Deborah yashakanye na Safari Brian nyuma y'imyaka ine bari bamaze bakundana.


Urukundo rwabo ni urwo kuva mu buto bwabo

Kuva bambikanye impeta bagasezerana imbere y'Imana n'abantu ko bagiye kubana akaramata, kugeza ubu hashize imyaka 8, bakaba barayigiriyemo umugisha bakibaruka imfura n'ubuheta "Iriza Briella Chavelle na Nissi".

Miss Isimbi na Safari n'abana babo

Miss Isimbi na Safari ni urugero rwiza rw'abakundana

Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo umwana we yatwaraga ikamba





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109772/miss-isimbi-umukobwa-wa-pasiteri-antoine-rutayisire-witegura-kwibaruka-umwana-wa-3-yabwiye-109772.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)