Shalon wafungishije Davis D na Kevin Kade ari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize amasaha macye Shalon agiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Ykee Benda  imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better with you yuzuyemo amagambo meza y'urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

Nyuma y'ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n'akarabo k'iroza gafite igisobanuro cy'urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.

Mu gushaka amakuru kubyerekeye urukundo rwa Shalon na Ykee Benda, Mu kiganiro kigufi Shalon yagiranye na InyaRwanda ntiyigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby'ayo makuru.


Nyuma yo gutegereza igihe yaduhaye kugira ngo tumenye ko koko niba yaba ari mu rukundo na Ykee Benda, Shalon yemereye kuvugana n'umunyamakuru ariko amaze kumva ibyo abazwa ntiyigeze yemera aya makuru cyangwa ngo ayahakane.

Mu gukomeza gushaka iby'aya makuru neza InyaRwanda twaganiriye n'umujyanama w'umuhanzi Ykee Benda, Steven aduhamiriza ukuri ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n'uyu mukobwa, n'ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.



Yagize ati: 'Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n'urukundo rwabo bombi.''

Mu bigaragarira amaso, Shalon ni umukobwa w'ikimero gitangaje ndetse uburanga bwe burangaza benshi, bitewe n'amafoto ye ndetse n'amashusho akunda kunyuza kuri konti ye ya instagram, agakurura abatari bake bikaba aribyo byaba byarakuruye n'umuhanzi Ykee Benda wisanze mu rukundo na Shalon.


Ubutumwa bwa Stiven umujyanama wa Ykee Benda

Nyuma y'ibyari biri kwibazwa na benshi umuhanzi Ykee Benda yanyarukiye kuri konti ye ya instagram ahamara ubutumwa bumara umunsi umwe maze yerekana ko yaryohewe n'urukundo rwa Shalon ashyiraho igikombe ndetse ashyiraho n'imitima.

Shalon nawe ntiyaripfanye yerekanye ko urukundo rwa Ykee Benda ari kumuha rumunyuze abyerekanisha umutima n'utundi dutima(Emojis) tw'ibyishimo

Ykee Benda ari mu rukundo na Shalon


Shalon nawe yabyerekanishije konti ye ya instagram




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109771/shalon-wafungishije-davis-d-na-kevin-kade-ari-mu-rukundo-na-ykee-benda-wo-gihugu-cya-ugand-109771.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)