Meddy ashobora gushyira hanze indirimbo Quee... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo 'Queen of Sheba' byemejwe ko mu masaha 120, Meddy yayishyira hanze iyi ikaba ariyo ndirimbo benshi bari biteze ko izabanza mbere y'iyo aheruka gushyira hanze ikunzwe n'abatari bacye yitwa 'My Vow'.

Binyujijwe ku rukuta rw'abakunzi b'umuziki wa Meddy, Inkoramutima, kandi runyuzwaho n'amakuru y'uyu muhanzi, hahishuwe ko mu minsi itanu uhereye none, Meddy yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo.

Bagize bati: 'Munsi y'iminsi itanu'  bongeraho amashusho y'amasegonda agaragaza izina ry'indirimbo, ariko muri yo hagaragaramo amagambo asa nk'azaba ari mu ndirimbo agira ati: 'Reka mbe umwe wawe njyenyine.'

Umwe mu babonye aya mashusho, yagaragaje ko afite amatsiko agira ati: 'Barangiza ngo views zabonetse gute? Uba waduteye amatsiko.' akomoza ku bantu bavuze ko indirimbo iheruka Meddy yaguze views.

Iyi ndirimbo Meddy agiye gushyira hanze, yatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2021 kuko hari amashusho mato yamugaragaje ayiririmbana na Mimi, [umwita 'Zaddy', bivuga umugabo w'igikundiro n'uburanga buhebuje bukurura ab'igitsinagore (sexy)]  mu bukwe bwabo, ikaba yaritiriwe umwamikazi wa Salomon wo muri bibiliya, Sheba, wakomokaga muri Ethiopia.

Mu minsi itanu umwe muriyo uhereye none, Meddy yiteguye gushyira indirimbo hanze

Ubwo bamwe baba bitana ba Bae na Cher, Mimi yongeramo n'andi ataka umugabo we arimo 'Zaddy' bivuze umugabo w'igikundiro w'ubwiza bw'akataraboneka.

'Amagambo yayo ambera urumuri mu nzira yanjye' ubutumwa bwa Meddy bw'impera z'icyumweru.



 Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109433/meddy-ashobora-gushyira-hanze-indirimbo-queen-of-sheba-mu-gihe-kitarenze-iminsi-itanu-109433.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)