Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mukino wa Volleyball yatangiye igikombe cya Afurika irimo amasura mashya y'abakobwa 4 baturuka muri Brazil ni muri 14 bazifashishwa muri iri rushanwa.
Iki gikombe cya Afurika kikaba kirimo kubera mu Rwanda guhera uyu munsi ku Cyumweru, ni mu gihe icy'abagabo cyatangiye ku wa Kabiri w'iki cyumweru.
Mu bakinnyi 14 bazifashishwa muri iri rushanwa, harimo abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil bahawe ubwenegihugu.
Abo ni; Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline na Marina Da Silva B.
Abakinnyi bose bazitabazwa muri iri rushanwa ni;
Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline, Mariana Da Silva B., Akimana Ernestine, Munezero Valentine, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Mukantambara Seraphine, Mukandayisenga Benitha, Nzamukosha Olive, Musaniwabo Hope, Nzayisenga Charlotte na Uwamahoro Beatrice.