Lionel Messi ashobora kwimukira mu nyubako bayemo Perezida w'u Bufaransa, ifite agaciro ka miliyari 56(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu rutahizamu kuva yagera mu Bufaransa agiye gukinira Paris Saint Germain avuye muri Espagne, we n'umuryango we barimo kuba muri hoteli y'inyenyeri 5 ya Royal Monceau, ni mu gihe ubu barimo gushaka aho baba bihoraho bakava muri hoteli.

Amakuru avuga ko uyu muryango ushobora kwimukira mu nyubako nini iri hanze y'Umujyi wa Paris yubatswe mu 1899 ndetse mu ntambara ya II y'Isi yose yabawemo na Charles de Gaulle wari Perezida w'u Bufaransa.

Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30, swimming pool y'agatangaza irimo imbere mu nyubako n'ibindi.

Uyu muryango uvuzwe kuba wakwimukira muri iyi nzu nyuma y'uko habuze indi nzu ijyanye n'ibyifuzo byabo, umugore we Antonella yavuze ko yifuza inzu nziza ashyiraho amabwiriza ku buryo kuyibona bigoye, yavuze ko igomba kuba mu nzu ifitemo swimming pool (pisine), gym, ibyumba byinshi by'abana, parikingi irinzwe, icyumba cy'ibanga cyo kureberamo sinema n'ubusitani, kuri ibi hakiyongeraho n'ikibuga gito cya ruhago.

Uyu mugore yari yacyetse ko yabonye inzu ijyanye n'ibyifuzo bye muri Neuilly-sur-Seine ariko nyirayo ngo yazamuye ibiciro kuko yamenye ko ari Messi uyishaka, yahise ayishyira ku bihumbi 8.5 by'amapawundi.

Byarangiye inzu yonyine ihuye n'ibyo Antonella yifuza ari iyi nyubako yubatswe mu 1899 aho ifite agaciro ka miliyoni 41 z'amapawundi, ni ukuvuga arenga miliyari 56 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ni inyubako yabawemo na Perezida w'u Bufaransa
Ifite na pisine yo mu nzu
Ifite ibyumba birenga 30
Babaga muri hoteli kuva bagera muri iki gihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-ashobora-kwimukira-mu-nyubako-bayemo-perezida-w-u-bufaransa-ifite-agaciro-ka-miliyari-56-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)