Kwihagararaho no kwanga gusuzugurwa bituma abagabo bahohoterwa bakabyihererana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera
Abagabo benshi ngo barahohoterwa bakicecekera

Abo bagabo bavuga ko nta wakwihandagaza ngo avuge ko nta hohoterwa bakorerwa kuko hari ingo nyinshi byacitse, gusa ngo bahitamo kuruca bakarumira kuko umugabo ugerageje kuvuga ko yahohotewe n'umugore afatwa nk'ikigwari muri bagenzi be.

Alphonse Mutabazi wo mu Karere Gasabo, avuga ko bigayitse kugira ngo umugabo ajye kurega umugore.

Ati “Impamvu twihagararaho ni uko tuba twanga ko twasuzugurwa, ariko uzi kugira ngo ube utonganye n'umugore ngo abe ari wowe ujya kurega, oya rwose. Ubundi umugabo ni umutware w'urugo, iyo wananiwe rero kuyobora urw'iwawe, ubwo se wajya kurega, urimo kurega ngo iki? Oya rwose ubwo biba byakunaniye”.

Uwitwa Jean Pierre Kamana ati “Abagabo barahohoterwa cyane ku buryo no mu rugo waba utavuga, kuko n'iyo uvuze arakubwira ati ubwo urashaka RIB, ahubwo jyewe ikintu nasaba ni uko akenshi n'iyo umugabo arenganyijwe n'umugore akajya kurega ntabwo ahabwa agaciro cyane ngo babikurikirane babyiteho, ahubwo umugore urega usanga ari we bitaho cyane. Ugasanga rero umugabo arareba kujya yirirwa yiruka ngo ararega umugore, akavuga ati ahubwo reka nduhunge, aho kugira ngo nitabe RIB namureka”.

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko abagabo badakwiye guterwa ipfunwe no gutanga ikirego igihe bahohotewe.

Ati “Icyo tubagira nk'inama ni uko nta mugabo n'umwe byagombye gutera ipfunwe yo kujya gutanga ikirego igihe cyose yahohotewe, kuko itegeko riha amahirwe umugore kimwe n'umugabo, ikindi ni uko yaba umugore cyangwa umugabo bose bakirwa kimwe muri “Isange one Stop Center” mu gihugu hose aho ziri. Kwakira ibirego by'ihohoterwa ntibishingira ku gitsina kuba uri umugore cyangwa umugabo”.

Dr. Murangira anavuga ko kuba umugabo yahohoterwa ntaho bihuriye n'ubugwari.

Ati “Ntwabo guhohoterwa uri umugabo ubikorewe n'umugore wawe, ari ikimenyetso cy'uko uri ikigwari, ntabwo ari ikimenyetso cy'uko uri umunyantege nke, ariko guhohoterwa ukagenda ahubwo ugatanga ikirego bigaragaza ko wowe uri umuntu ushaka amahoro. Ni na bwo butwari, kuko iyo utanze ikirego bigacyemuka birinda ibindi byaha bishobora kuvamo nk'ibyaha byo kwihorera aho ashobora kuguhohotera ukamukubita, aho abenshi usanga bihorera hakavamo n'impfu”.

Ishusho rusange yo mu myaka ibiri ishize guhera muri Nyakanga 2019 kugera muri Kanama 2021, igaragaza ko abagore ari bo bahohoterwa cyane ku kigero cya 92% ugereranyije n'abagabo bari ku kigero cya 8%, na ho isesengura ry'ibirego RIB yakira rigaragaza ko mibare y'abagabo bahohoterwa bakagana RIB igenda yiyongera, kuko mu mwaka wabanje byavuye ku birego 426 bigera kuri 582 ugereranyije n'abagore bakorewe ihohoterwa bakarega muri iyo myaka bangana na 12.137.

Ibyaha baregeye harimo Gukubita no gukomeretsa, Guhoza ku nkenke uwo mwashyingiranywe, gukoresha ibikangisho k'uwo mwashakanye, gukoresha umutungo w'urugo ku buryo bw'uburiganya, guta urugo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hamwe n'umuntu umwe watanze ikirego cyo kwangizwa imyanya ndangagitsina n'uwo bashakanye.




source : https://ift.tt/2XfVYe1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)