Amatora ya Kiss Summer Awards yatangiye, watora umuhanzi w'impeshyi hagati Meddy, Melodie, Knowless... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya kane hagiye gutangwa ibihembo bya KISS Summer Awards bigamije gushimira abahanzi bakoze neza mu gihe cy'impeshyi.

Ibi bihembo bitegurwa na Kiss FM, bitangwa mu byiciro bitanu ariko ibihatanirwa ni bine.

Nyuma yo gutangaza abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye, kuri uyu wa Mbere hatangijwe amatora yo kuri interineti mu rwego rwo guha umwanya abafana kugira ngo bagire uruhare mu kwitorera ababashimishije.

Ushaka gutora aca ku rubuga rwa interineti rwa kissfm.rw, umuntu yemerewe gutora inshuro imwe muri buri cyiciro.

Mu cyiciro cya Best Summer Song harimo Amata ya DJ Phil Peter ft Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

Best Summer Producer harimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element.

Best Summer Artist harimo Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

Best New Summer Artist harimo Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe.

Ibihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatora-ya-kiss-summer-awards-yatangiye-watora-umuhanzi-w-impeshyi-hagati-meddy-melodie-knowless

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)