Aho Rusesabagina avuka abarimo mushiki we baramuvuma ko ntacyo yabamariye (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UKWEZI TV wageze mu Mudugudu wa Ruhosha muri Kariya Kagari ka Nkomero, waganiriye na mushiki wa Paul Rusesabagina witwa Mukarugina Esther, avuga ko uyu mugabo ari umuvandimwe bonse rimwe ndetse akaba amugwa mu ntege.

Avuga ko Rusesabagina yavukiye ndetse agakurira muri kariya gace akaza kuhava akimara gushaka ubundi agahita yerecyeza mu Mujyi wa Kigali aho yabyariye abana be bose.

Ngo yajyaga aza aje kureba ababyeyi be ariko aho bamariye gupfa atigeze yongera kuhakandagiza ikirenge.

Uyu mukecuru ubara inkuru y'uburyo Paul Rusesabagina yateye umugongo umuryango akomokamo, avuga ko nta na nimero ya Telepfone ye yigeze agira wenda ngo babe barayivunaniyeho.

Umunyamakuru wari wamubonanye Telefone yamubajije niba batarigeze bavugana, yamusubije agira ati 'Si ngiriya se, bayiguye urebe ko hari na nimero ye ngiramo.'

Avuga ko n'abana be [abishywa ba Rusesabagina] batazi nuko asa ndetse ko na we ubwe atazi uko abisengeneza be [abana ba Rusesabagina] basa.

Ati 'N'abo bana be anaturutse aha sinakubwira ngo uyu mwana ni uwe, na bo ntibanzi kandi n'abanjye na bo ntawuzi Nyirarume uwo, ntibazi babyara babo...'

Uyu mukecuru uvuga ko abavandimwe babo na bo bagiye bapfa nyuma ariko ko nta n'umwe yaje gushyingura ndetse ko bitabye Imana badaheruka kumuca iryera.

Ati 'Ese ubu wowe waba wimereye neza ukaba uza kwenda iki…'

Avuga ko nta bufasha na bumwe azi ku muvandimwe Paul Rusesabagina. Ati 'Habe n'igitenge yigeze angurira, habe n'akagutiya nk'aka.'

Nyamara Rusesabagina uri kuburana ku byaha akekwaho byo gutera inkunda iterabwoba, yavuzweho gutanga amafaranga atagira ingano ayaha imitwe irwanya u Rwanda.

Uyu mukecuru avuga ko amakuru y'uko umuvandimwe we arwanya ubutegetsi bw'u Rwanda na we yayumvaga nk'uko abandi banyarwanda bayumva icyakora akavuga ko kubiryozwa abishyigikiye.

Ati 'None se niba azira ibyaha yakoze… ubuse njye iyo ngira icyo nkora […] Umva agomba kuzira ibyaha bye.'

Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza aregwamo na bagenzi be 20, bagombaga gusomerwa ku itariki 20 z'ukwezi gushize kwa Kanama ariko biza kwimurirwa tariki 20 Nzeri kubera ubunini bwa dosiye.

Rusesagina yasabiwe guhanishwa igifungo cya burundu mu gihe abo baregwa hamwe barimo n'abeyemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi basabiwe ibihano byoroheje aho Nsabimana Callixte alias Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25 naho Nsengiyemvu Herman we yasabiwe imyaka 20.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aho-Rusesabagina-avuka-abarimo-mushiki-we-baramuvuma-ko-ntacyo-yabamariye-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)