Kwerekana impano zidasanzwe, kwishyurira abarwanyi; ibyaranze icyumweru cyahariwe abakozi muri Marriott Hotel (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyumweru kizwi nka ‘Associate Appreciation Week’, cyateguwemo ibikorwa bigamije guhuriza hamwe abakozi ba Marriott barenga 250, bagashimirwa n’Ubuyobozi bw’iyi hotel ku ruhare bagira mu iterambere ryayo.

Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka, gisozwa ku itariki ya 3 Nzeri, uretse ko ibikorwa byo gusabana hagati y’abakozi b’iyi hotel n’ubuyobozi bukuru bwayo bihoraho.

Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi, bafatwa nk’abafatanyabikorwa muri Marriott Hotel, uruhare rwabo mu iterambere rya Marriott.

Munyangabe yagize ati “Marriott Hotel, ni ikigo gifite umuco wo kwishimira no gushimira abakozi bacyo (Associates) buri mwaka. Iyi ni imwe mu ndangagaciro za Marriott Hotel, mu rwego rwo gushyira abakozi bacu imbere (Put People First)."

Yongeyeho ko abakozi ba Marriott ari bo shingiro ry’iterambere ryayo. Agira ati "Ni mwe shingiro ry’iterambere ryacu, ibyo tugeraho byose ni mwebwe tubikesha, uyu ni umwanya wo kubashimira no kongera gushimangira umumaro wanyu mu rugendo dusangiye rwo gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu."

Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru, hateguwe ibikorwa bizwi nka ‘’Take Care’’, byari bigizwe no gutanga impano ku bakozi ba Marriott, kubakira mu buryo busanzwe bumenyerewe ku banyacyubahiro, no kubashimisha nk’abanyacyubahiro.

Kuri uyu munsi kandi, habayeho ibikorwa byo kwerekana impano ku bakozi ba Marriott Hotel, aho bamwe berekanye impano zirimo kuririmba ndetse no gushushanya.

Ku munsi wa Kabiri w’iki cyumweru habaye ibikorwa bikubiye mu cyiswe ‘Unit Day’, aho abakozi ba Marriott Hotel bakomoka mu bihugu bitandukanye, basangiye amafunguro yateguwe n’abakozi ba Hotel baturuka mu bihugu bitandukanye, ndetse baboneraho no gusangizanya ubumenyi ku mico ya buri wese, hashingiwe ku gihugu akomokamo.

Hanerekanywe kandi Imyambaro ishingiye ku muco w’abantu batandukanye bakora muri Marriott Hotel, mu rwego rwo gukomeza gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye y’abakozi ba Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda.

Iyi Hotel ikoreramo abakozi bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Sri Lanka, u Buhinde, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, u Bwongereza, u Budage, n’ibindi bitandukanye.

Munyangabe yavuze ko gusangira ubunararibonye bw’imico itandukanye, bigira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi, ku buryo boroherwa no kwakira abashyitsi bavuye mu bihugu byo ku Isi hose. Ibi kandi nabyo biri mu ndangagaciro za Marriott Hotel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Aya ni amahirwe yo kugira ngo abakozi bacu basangire ubunararibonye, kuko abakozi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse bifite n’imico itandukanye, ku buryo uyu aba ari umwanya mwiza wo kwigishanya ku mico tugira itandukanye, kandi ibyo ni ingenzi mu kazi kacu kuko twakira abashyitsi baturutse ku Isi yose. Ibi kandi binatuma dukomeza kubaka umuco umwe muri Marriott hotel.”

Ku munsi wa Gatatu, wiswe ‘Serve 360: Doing good in all directions’, Marriott Hotel yatanze amafaranga yifashishijwe mu bikorwa byo kwishyurira abarwayi bari bamaze iminsi bavuriwe mu Bitaro bya Muhima, ariko batarabona ubwishyu.

Munyangabe yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitegurwa “Kuko dufite inshingano zo guteza imbere Umunyarwanda Nyarwanda (community) tubayemo. Ntabwo intego zacu ari ugukorera amafaranga gusa, harimo no gufasha bamwe muri twe bakeneye ubufasha (Doing good for all directions), kandi ibi tubikora mu buryo buhoraho.”

Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi muri Marriott Hotel, Ishami ry'u Rwanda, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka abakozi uruhare rwabo mu iterambere ry'iyi Hotel

Uyu munsi kandi hateguwe ibiganiro bishingiye ku migani n’ibindi bigaragaza umuco wo gufashanya.

Ku munsi wa Kane, hakozwe ibikorwa bizwi nka ‘Talent Exhibition’ aho akanama nkemurampaka kazengurutse gasuzuma ibikorwa byakozwe birimo indirimbo zaririmbwe n’abakozi, abambaye imideri myiza ndetse n’ibishushanyo byakozwe, hatoranywamo ibigomba guhembwa.

Kuri uyu munsi nanone wakoreshejwe n’abakozi mu rwego rwo kuganira ku bindi bintu bishobora kuzamura umusaruro wabo mu kazi, kugirana inama z’ubuzima busanzwe ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Ku munsi wa Gatanu, ari nawo wa nyuma w’iki cyumweru, habayeho ibikorwa byo gusoza no kuganira hagati y’ubuyobozi n’abakozi ba Marriott Hotel.

Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko kuva yatangira gukorana n’iyi Hotel mu myaka 25 ishize, yiboneye uburyo umukozi ahabwa ijambo mu bikorwa byose bya Hotel.

Ati "Kuva natangira gukora muri iyi Hotel, buri gihe umukozi ahabwa ijambo kuko niwe twubakiraho ibyo twifuza kugeraho byose, turabashimira ku murava mukorana akazi kanyu."

Ku rwego rw’Isi, ibikorwa bya ‘Associate Appreciation Week 2021’ byatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

Kabatesi Joselyne ukora mu Rwego rwo Gutegura Ibitaramo muri Marriott Hotel, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel batewe ishema n’uburyo bafashwe, ati “Duterwa ishema n’uburyo abakozi dufatwa muri Marriott Hotel, bituma tugira ishyaka ryo gukomeza gukora cyane kuko tuzi ko ari twe shingiro ry’ibyo tugeraho.”

Abakozi batsinze mu marushanwa arimo imideri no kuririmba bahawe ibihembo, mu gihe abakozi bitwaye neza mu gushushanya bahawe umwihariko, kuko ibihembo byabo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel, biriho n’amazina yabo.

Kugeza ubu, abakozi bose ba Marriott hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19, ndetse iki kigo gikomeza kubasuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo hagenzurwe ubuzima bwabo, nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abisaba.

Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, ikaba ari imwe muri hotel zirenga 7.700 z’ikigo cya Marriott International Inc.

Abakozi ba Marriott berekanye impano zirimo izo kuririmba, ndetse abitwaye neza barabihemberwa
Abakozi ba Marriott Hotel basangije bagenzi babo ibiribwa bikomoka mu mico yabo, banabasobanurira uko biribwa
Abakozi bateguye amafunguro akomoka mu bihugu byabo, bari banambaye imyambaro yo muri ibyo bihugu
Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n'ubuzima busanzwe babamo buri munsi
Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo kwerekana umuco wa buri gihugu bakomokamo, basangira ibyiza byawo n'ubunararibonye
Abakozi ba Marriott Hotel bagize umwanya wo gufasha abari mu kaga
Abarwayi bo mu bitaro bya Muhima bari barabuze uko bishyura ikiguzi cy'ubuvuzi bahawe, bashyikirijwe imfashanyo n'abakozi ba Marriott Hotel
Uyu mwanya wabaye igihe cyiza cyo kongera gusabana hagati y'abakozi b'iyi Hotel, dore ko nabyo biri mu bituma umusaruro w'ikigo bakorera uzamuka
Ku munsi wa nyuma wo gusoza Icyumweru cyahariwe abakozi, Marriott Hotel yateguye umunsi mukuru warimo amafunguro n'ibiribwa biteguye neza
Uyu munsi kandi waranzwe n'ibirori byanitabiriwe n'ibirori byasusurukije abakozi ba Marriott Hotel
Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann, yavuze ko abakozi b’iyi Hotel ari bo batuma igera ku iterambere
Umuyobozi Ushinzwe Umurimo no Kwita ku Bakozi, Nicole Ingabire Munyangabe (wambaye umwenda w'umuhondo), ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru muri Marriott Hotel, Ishami ry’u Rwanda, Ulrich Franzmann (uri hagati), ndetse na Jagath Chandra Ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga iyi Hotel (wambaye ikoti ry'umukara)
Abakozi bose ba Marriott Hotel bamaze gukingirwa icyorezo cya Covid-19

Ibishushanyo bizamanikwa ku nkuta za Marriott Hotel




source : https://ift.tt/2VffB5s
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)