RDC: Abantu 12 bahitanwe n'amazi y'umugezi yagiyemo uburozi bwaturutse mu ruganda rwo muri Angola #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu 12 bamaze guhitanwa n'amazi y'umugezi yandujwe n'uburozi buturuka ku ruganda rutunganya amabuye y'agaciro rwo muri Angola.

Iyi leta ivuga ko uretse kuba aya mazi yagiyemo uburozi yahitanye abantu 12 ariko ngo hari impungenge ko abantu 4400 bandujwe indwara n'ubwo burozi bwari muri aya mazi.

Ubwo yasuraga intara ya Kasai iri mu majyepfo ya Kasai,Minisitiri ufite mu nshingano ze ibidukikije,Bwana Eve Bazaiba,yasuye uyu mugezi wa Tshikapa wahindutse umutuku kubera ibi birozi byatumye n'amafi yose apfa.

Kuwa kane w'iki cyumweru,Bwana Eve Bazaiba yavuze ko RDC yiteguye kwishyuza ibyangijwe n'ubu burozi bw'abanyangola ariko ngo batazi uko bingana gusa ngo bamaze kumenyesha Angola.

Guverineri wa Kasai,Bwana Dieudonne Pieme yavuze ko abantu babujijwe kunywa amazi no kurya amafi yo mu mugezi wa Tshikapa kubera ubu burozi.

Reuters yavuze ko kompanyi ya Sociedade Mineira de Catoca,icunga iki kirombe kivamo amabuye angana na 75 ya Angola,yanze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gusa ngo biyemeje kugaburira abagizweho ingaruka n'uku kwangirika k'uruganda.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-abantu-12-bahitanwe-n-amazi-y-umugezi-wandujwe-n-ibisigazwa-by-amabuye-y

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)