Ubushobozi bw’inyeshyamba, gucyura abaturage...Col Rwivanga yagaragaje ishusho y’urugamba rwa RDF muri Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe w’iterabwoba urwanira muri iyo ntara witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.

Col. Ronald Rwivanga mu kiganiro yagiranye SABC yo muri Afurika y’Epfo, yasobanuye aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bigeze.

Col Rwivanga yavuze ko magingo aya, icyiciro cya mbere cy’uru rugamba kiri ku musozo, ubu hagezweho icya kabiri ari cyo cyo gucyura abaturage bagasubira mu buzima bwabo busanzwe.

Ati “Twasoje icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byatujyanye bijyanye n’umutekano. Twajyanywe no gukora ibikorwa by’umutekano hamwe no kugarura amahoro n’amavugurura mu rwego rw’umutekano. Ubu turi muri ibyo bikorwa bibiri bya mbere.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Cabo Delgado, zatangije urugamba mu turere tubiri dukomeye tw’iyi ntara, Palma na Mocimboa da Praia.

Aho hose zabashije guhashya inyeshyamba zari zihari, zihungira mu mashyamba yo mu Majyepfo ahitwa Mbau.

Ati “Twarabakurikiye mu minsi ishize ako gace na ko turagata mu minsi mike ishize. Ubu Ingabo zacu n’iza Mozambique, bari kugerageza gucyura abari baravuye mu byabo, bava mu nkambi basubira mu ngo zabo.”

Gucyura impunzi byatangiye ku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda aho kugeza ubu hamaze gucyurwa abagera ku 1.245. Byahise bikomereza mu ya Patekuwa aho ku wa 1 Nzeri 2021 hacyuwe 1.205.

Ati “Ibyo bizakomeza mu nkambi zose zo mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Kimwe mu bintu byibazwaho muri uru rugamba, ni ikizakurikiraho mu gihe ingabo z’u Rwanda zizaba zivuye muri iyi ntara cyangwa se niba izo nyeshyamba zidashobora gusubira inyuma zikongera gusagarira abaturage.

Col Rwivanga yavuze ko muri iki gihe, izo nyeshyamba zagiye zivanwa mu birindiro byazo zikajya mu bice bitandukanye. Gusa, icyo Ingabo z’u Rwanda ziri gukora ni uguhiga izo nyeshyamba aho zaba ziri hose.

Ati “Akazi kacu ni ukuzihiga aho zaba ziri hose kandi duharanira ko ntaho zihurira n’abaturage kuko wabonye ibyo zakoreye abaturage. Ubu dufite uduce turimo amahoro, tugarura abaturage, iyo ukuye inyeshyamba hafi y’abaturage, ntabwo ziba zifite ibirindiro zaheraho zikora ibindi bikorwa. Ndibwira ko turi kuzica intege tuzikura iruhande rw’abaturage.”

Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique bafatanya ibikorwa byose muri uru rugamba

Ubushobozi bw’izi nyeshyamba

Ubushobozi bw’izi nyeshyamba mu mirwanire no mu bikoresho cyo kimwe n’umubare wazo, ni kimwe mu bikunda kwibazwaho n’abantu benshi bakurikirana iby’uru rugamba.

Col Rwivanga yabajijwe ikigero cy’imyitozo zifite mu bijyanye n’imirwanire, asubiza ko uko zikora zikoresha uburyo yagereranyije n’ubw’ibanze mu kurwana.

Ati “Icyo navuga ni uko zikoresha uburyo nakwita bw’ibanze n’intwaro, bakoresha moto mu kugenda impande n’impande, imodoka nke, ariko mu by’ukuri ni inyeshyamba nk’izindi. Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twari umutwe w’inyeshyamba mbere, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo tubasha kubahashya.”

Nyuma yo kurangiza urugamba, icyiciro kizakurikiraho kijyanye no gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu gukora amavugururwa aboneye mu gisirikare kugira ngo ibi bikorwa bitazasubira.

Ati “Mu gihe tuzaba twatsinze izi nyeshyamba zose, tuzatangira icyiciro cy’amavugurura mu rwego rw’umutekano ariko birajyanirana kuko mu gihe inyeshyamba zakomeza gukora, natwe tuzakomeza natwe tuzakomeza urugamba.”

Nta gihe yigeze avuga Ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique.

Ingabo za Mozambique zari zaragowe no kurwanya uyu mutwe, kugeza ubwo hitabajwe ubufasha bw’u Rwanda. Col Rwivanga yabajijwe niba hari imyitozo u Rwanda ruzaziha, asubiza ati “ birumvikana, ni cyo amavugurura mu rwego rw’umutekano bisobanuye”.

Yakomeje agira ati “Tuzabafasha mu kuvugurura urwego rw’umutekano ku buryo mu gihe tuzaba tuvuyeyo bazaba bafite ubushobozi bwo gusigasira umutekano.”

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz ari na byo byatumye TotalEnergies ihashora asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Kugeza ubu, uwo mushinga warahagaze. Nubwo ibintu bitangiye kujya mu buryo Col Rwivanga yavuze ko atahita yemeza niba yagira inama benewo kuba basubukura ibikorwa.

Ati “Tugomba kuba maso kugira ngo izo nyeshyamba zitazagaruka. Icyo tugiye gukora ni ugucyura abaturage mu ngo zabo ku buryo ibikorwa by’ubukungu byakongera gukora na none. Iyo ni yo ntego yacu.”

Amakuru y’ubutasi ku mubare w’izo nyeshyamba

Col Rwivanga yasobanuye ko bigoye kumenya umubare w’izo nyeshyamba bitewe n’uburyo zirwana n’aho ziherereye.

Ati “Bakorera mu matsinda mato, bari mu bice bitandukanye, batera bari mu dukundi duto, rero biragoye gukora ikigereranyo cy’umubare wabo gusa bari mu magana kuko ibitero bike biheruka bari mu majana. Rero haracyari umubare wabo.”

Yavuze ko hari inyeshyamba bafashe bugwate, gusa yirinda kugira icyo avuga ku makuru bazikuyemo. Kugeza ubu, ntabwo u Rwanda ruteganya kongera abasirikare keretse mu gihe byaba bigaragaye bakenewe.

Col Ronald Rwivanga yatangaje ko Ingabo z'u Rwanda zikomeje ibikorwa kandi ko biri kugenda neza



source : https://ift.tt/3DXqrif
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)