Kigali : Uwabeshyaga akazi abagore akajya kubasambanyiriza muri Lodge akanabiba aricuza bikomeye ati 'Ndi ikigwari' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 35 y'amavuko yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n'ubwambuzi bushukana.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko abagore bakorewe icyaha cyo kubasambanya ku gahato n'uriya mugabo, ari batanu.

Uretse kubasambanya kandi yanabibaga aho RIB yanerekanye amasakoshi n'ibikapu yagiye yambura abo bagore yaba yizeje akazi akabasambanya.

Bagaragaza watawe muri yombi tariki 09 Nzeri 2021, ngo yabeshyaga abo bagore ko azabaha akazi muri kompanyi y'Abataliyani ikora ibintu by'ubwubatsi yitwa Global Ltd gusa ngo iyi kompanyi ntinabaho.

Abo bagore n'abakobwa kandi yabakorera ibyo byose baturutse mu Ntara bakamusanga mu Mujyi wa Kigali.

Yemera ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza, aho yagize ati 'Muri macye nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk'Abanyarwanda.'

Icyakora icyaha cyo kubasambanya ku gahato avuga ko adakwiye kugikurikiranwaho kuko baryamanaga babanje kumvika.

Ati 'Urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y'uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy'uko nabasambanyije.'

Avuga ko abagore baryamanye ari babiri ariko ko bombi bari babanje kubyumvikanaho. Ati 'Ubu saha iyi jye ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n'abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy'ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB yibukije abantu ko hari uburyo akazi kabonekamo bityo ko badakwiye gutega amatwi ababashuka bene kariya kageni.

Yagize ati 'Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk'abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z'abaturage zirahari, turafatanya n'inzego zose, batanga amakuru'.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Uwabeshyaga-akazi-abagore-akajya-kubasambanyiriza-muri-Lodge-akanabiba-aricuza-bikomeye-ati-Ndi-ikigwari

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)