Hakorwa iki ngo Abanyarwanda barusheho kwishima ?- Ikibazo cya MINALOC…Umwe ati 'Mufungure utubari' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo kiri ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, cyashyizweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

Kuri Twitter, uwitwa Cano Nyarwanda wabimburiye abandi mu gutanga ibitekerezo, yagize ati 'Munoze imiyoborere mukumira ruswa mu nzego zegereye abaturage bityo abaturage bazumva ko bashyizwe imbere. Urugero : Services z'ubutaka zose zamunzwe na ruswa iterwa no kudindiza ku 'bushake' ubusabe bw'abaturage. Ubuyobozi bwanyu na Minisiteri y'Ibidukikije mukeneye kugira icyo mubikoraho.'

Abiganjemo urubyiruko bo bagaragaje ko hakwiye kongerwa ingufu mu bikorwa remezo bijyanye n'imyidagaduro.

Uwitwa Nkuruniza Bonaventure yagize ati 'Ni ugufungura imyidagaduro n'utubari ariko bigakorwa hubahirizwa ingamba zokwirinda covid-19.'

Manzi Tite na we yagize ati 'Ku cyanjye giti kubera Abanyarwanda bakunda imikino n'imyidagaduro uwatwubakira nk'ibibuga byinshi cyane cyane mu byaro ! Murakoze !'

Uwitwa Bahati Abdou we yagize ati 'Mufungure imipaka mufungure utubari amasaha muyongere gahunda yogukingira yiyongere natwe twitabire gukingirwa.'

Mutangana Bonny we yagize ati 'Hahagarikwe icyenewabo mu kazi Bityo hakore abafite ubushobozi.'

Naho uwitwa Omusa ati 'Abayobozi mugabanye gutanga report zintekinikano musange abaturage mwirebere bya nyabo uko babayeho kuko birababaje cyane, gutanga amakuru atagize aho ahuriye na gato, izi nkunga mujyenera urubyiruko mukurikire kata zirimo njye nararekeye murakoze.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hakorwa-iki-ngo-Abanyarwanda-barusheho-kwishima-Ikibazo-cya-MINALOC-Umwe-ati-Mufungure-utubari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)