Ni amashusho abagaragaramo abantu bavuga Ikinyarwanda aho byemezwa na bamwe ko byabereye ku isoko rya Nyarugenge.
Aya mashusho atangira abagore babiri bari guhangana n'abanyerondo babiri bambanye impuzankano, aho bagenda babasumira bigaragara ko nta mususu bafite.
Umugore umwe asumira umunyerondo umwe undi na we akajya guhangana n'umwe.
Muri ayo mashusho bigaragara ko abo bagore basanzwe bakora ubucuruzi butemewe, humvikanamo ijwi ry'umugabo usa nk'uri kogeza agira ati 'Abagore barakwambara [barakumerera nabi].'
Muri ako kanya umunyerondo asa nk'ujya gufata umugore umwe undi na we akamusumira akamusunika ku modoka iba iparitse aho akamuzunguza akamukubita hasi.
Mu minsi ishize hagaragaye andi mashusho y'umugabo w'Umworozi witwa Safari George wakubise umukozi wa DASSO ubwo yari mu mukwabu wo kubuza aborozi kujyana amatungo mu gasozi.
Uyu Safari George ubu uri mu maboko y'ubutabera, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 kubera icyaha cyo gukubita ndetse n'icyaha cyo kubangamira inzego za Leta.
Mu iburanisha ry'ifunga ry'agateganyo, Safari yabwiye Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare ko ibyabaye yariho yirwanaho kuko uriya mukozi wa DASSO basingiranye bakagundagurana ubundi na we agakoresha imbara ze yirwanaho.
UKWEZI.RW