Abanyamategeko 3 bakomeye barimo Mutangana J.Bosco wabaye Umushinjacyaha Mukuru barunganira Avoka uregwa Inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamategeko akurikiranyweho kiriya cyaha aburanishwaho n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bikekwa ko cyakozwe muri 2015 ubwo yunganiragamo uruganda Hima Cement Uganda Ltd mu rubanza rwari rwarezwemo Dusabimana Beatrice aka Umuyobozi wa Hardware Shopping Centre Ltd.

Uyu Dusabimana waje gutsindwa urwo rubanza, arega uriya Munyamategeko kuba barahimbye barahimye inyandiko yiswe Application For Credit Facility yo ku wa 08 Nzeri 2015 ari na yo yagendeweho mu gutuma atsindwa.

Ngo iyo nyandiko igaragaza amasezerano Hima Cement Uganda yakoze mu izina rya Dusabimana Beatrice bakigana n'umukono we bigatuma atsindwa urwo rubanza rwaciwe muri Mutarama 2019 n'urukiko rw'ubucuruzi.

Imiterere y'amasezerano

Aya Masezerano Mpimbano avuga ko Dusabimana Beatrice agiye gukorana ubucuruzi bwa Sima na Hima Cement Uganda bakazajya bamukopa Sima akayishyura mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva ku munsi ahereweho sima.

Dusabimana Beatrice we yemera ko hari amasezerano yakoranye na Hima Cement Uganda avuga ko bazajya bamukopa Sima akishyura mu gihe kitarenze umwaka. Kandi harimo umukono w'impande zombi

Amasezerano yatanzwe na Me Mitali Calvin mu rukiko rw'ubucuruzi nk'ikimenyetso, avuga ko na we ubwo yayatangaga yayahawe n'umukozi wa Hima Cement Uganda witwa Kizito George.

Nyuma yaho Dusabimana Beatrice avugiye ko amazezerano yatanzwe mu rukiko rw'ubucuruzi yahimbwe, hakozwe Raporo ya Rwanda Forensic Laboratory bemeza ko umukono ugaragara ko inyandiko wiyitirira Dusabimana Beatrice utandukanye n'umukono we bwite.

Ikindi kandi ko kashi igaragara kuri ayo masezerano ntabwo ari iya Kompanyi ya Dusabimana Beatrice.

Abanyamategeko batatu bakomeye mu Rwanda bunganira Avoka mugenzi wabo

Muri uru rubanza rwapfundikiwe mu cyumweru gishize tariki 09 Nzeri 2021, hagaragayemo abanyamategeko batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Me Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda.

Harimo kandi Me Nkundabarashi Moise wamenyekanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w'urugaga rw'abavoka mu Rwanda agasimburwa na Me Kavarunda Julien uruyobora ubu.

Nyuma y'umwanya munini ubushinjacyaha bugaragaza imikorere y'icyaha cy'inyandiko mpimbano, bwasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazemeza ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha ari ukuri rugahanisha Me Mitali Kalvin igihano cy'igifungo cy'imyaka 7 n'ihazabu ya Miliyoni 3Frw

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kandi guhanisha Hima Cement Uganda Gutanga ihazabu ya Miliyoni 5Frw.

Me Mitali Kalvin n'abanyamategeko be bakakana ibivugwa byose n'ubushinjacyaha bagasaba urukiko ko rwagira umwere Me Mitali Calvin

Me Rutabingwa Athanase yabwiye Urukiko ko ingingo ya 98 y'itegeko ry'ibimenyetso rivuga ko Umucamanza adategetswe kubahiriza ibyemejwe n'abahanga.

Ati 'Imikono bavuga ni imikono yagiye ikoreshwa ahandi, iyo urebye usanga idatandukanye, n'iyo yaba idasa ntibyagira Me Mitali Calvin umunyacyaha kuko yayihawe nk'Avoka ayihabwa n'umukiriya we.'

Me Rutabingwa yabwiye urukiko ko ibyakozwe n'umuhanga wakoze Raporo atari Imana yayikoze, ati 'Birashoboka ko na we yakwibeshya nk'umuntu.'

Me Mutangana Jean Bosco na we wunganira Me Mitali Calvin yabwiye urukiko ko Raporo yakozwe n'ikigo kibifitiye ububasha na yo idakwiriye kugenderwaho cyane kuko nayo muri Raporo yabo harimo gushidikanya.

Me Nkundabarashi Moise na we waje yunga mu rya bagenzi be, yagize ati 'Ntampamvu yo gushingira kuri izo nyandiko z'umuhanga wapimye izo nyandiko n'ibirango ariko ndasaba urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazagira uwo nunganira umwere kuko izo nyandiko bavuga yazihawe n'umukiriya we nka Avoka wa Hima Uganda atari we wazikoze.'

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rutangaza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 04 Ukwakira.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamategeko-3-bakomeye-barimo-Mutangana-J-Bosco-wabaye-Umushinjacyaha-Mukuru-barunganira-Avoka-uregwa-Inyandiko-mpimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)