Iwacu Muzika Festival: Marina na Mbanda barir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo nk'uko bisanzwe cyabanjirijwe n'ibiganiro aba bombi bagiranye n'umunyamakuru ndetse akaba n'umushyushyarugamba, Lucky Nzeyimana, wabajije aba bahanzi ku bijyanye n'umuziki ndetse anababaza ku rwibutso basigiwe na Jay Polly.

Calvin Mbanda, umwe mu bahanzi b'ikiragano gishya ndetse b'abahanga, yavuze uburyo yahiriwe n'urugendo rwe rwa muzika, ndetse adateze kuzawuvamo bitewe n'uko akiva muri segonderi aribwo yakoze kuri miliyoni y'amanyarwanda, ndetse aza no gusinyishwa umwaka umwe na The Mane wavuyemo ibikorwa n'imiziki myinshi cyane.


Yashimiye cyane East African Promoters ku kizere yamugiriye cyo kwerekana bwa mbere indirimbo ze, ndetse anavuga ku rupfu rwa Jay Polly wasize icyuho ku muziki nyarwanda, avuga ko yamwigiragaho byinshi, yizeza abantu ko agiye kubereka icyo ashoboye ku rubyiniro.

Mbanda yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yitwa 'All I need' mu ijwi rye ryamaze kunyura abatari bake, aririmba 'Simbazi' asoreza 'ku ba People'.

Marina wari utegerejwe kuri uyu mugoroba, yabanje kugirana ikiganiro na Lucky, maze avuga ibyo agiye kwereka abanyarwanda n'uko yiteguye ndetse anakomoza kuri Jay Polly, igihe bahuriye n'uburyo yamufanaga cyane kuva mu mwaka wa 2010 bagihura.


Marina kandi yavuze kuri Primus Guma Guma, kimwe mu bitaramo byakundwaga n'abatari bake, ndetse anahishyura ko yifuzaga nawe kuzaririmbamo n'uko byahagaze.

Yagize ati: 'Cyera nkiri umwana nifuzaga kujya mu gitaramo cy'abahanzi bakomeye nka Dream Boys, Jay Polly, Riderman, Knowless, ariko papa akambuza.''


Marina kandi washenguwe n'urupfu rwa Jay Polly, yagarutse ku rwibutso yamusigiye agira ati': 'Jay Polly twabanaga nk'umuvandimwe kandi yarankundaga cyane, kuko twabaye inshuti nkiba mu Kagarama. Rero nahuye nawe duhujwe  n'umuntu wamufashaga mu bitaramo bita Mugiti mu mwaka wa 2010. Rero umunsi wa mbere duhura, nigaga mu wa gatandatu ngiye kujya muri segonderi.''


Nyuma y'icyo kiganiro, Marina wari utegerejwe mu gitaramo yinjiye mu gitaramo yambaye imyenda y'umweru hose, inanditseho izina rye 'Marina', maze aririmba indirimbo 'Marina' ari nayo yahereyeho. Yaririmbye kandi 'Mbwira' yakoranye na Kidumu, 'Log Out', 'I'm sorry' n'izindi zagiye zikundwa n'abatari bake, banyuzwe n'ijwi ry'uyu muhanzikazi ndetse baza kunyura cyane abari bakurikiranye igitaramo ubwo 'Mbanda' yamuhamagaraga mu gitaramo bakaririmbana mu ndirimbo 'Nari High'.

Symphony Band niyo yacurangiraga Marina na Mbanda mu gitaramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109426/iwacu-muzika-festival-marina-na-mbanda-baririmbanye-mu-gitaramo-bavuzemo-urwibutso-basigiw-109426.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)