Iri si irerero ni Rayon Sports - Masudi Djuma watengushywe n'urwego abakinnyi iyi kipe ifite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe batari ku rwego rwayo ko bagomba gushaka abakinnyi bakomeye ariko na none batari abana kuko iyi kipe atari irerero.

Uyu ni umunsi wa gatanu Rayon Sports itangiye imyitozo, ni ikipe yiganjemo abakinnyi bashya barimo abo yaguze n'abarimo gukora igeragezwa muri iyi kipe.

Aganira na Rayon Sports TV, umutoza w'iyi kipe Masudi Djuma yavuze ko ari ubwa mbere abonye ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego nk'urwo bafite.

Ati "Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haza abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko niko bigenda utangiye utinze, ni ukugenda ubakuramo dushakisha n'abandi bafite urwego rwa Rayon Sports."

"Ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga 5 bagomba kuba ari abakinnyi bafasha, iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka 2 idasohoka, ntabwo wazana umuntu uraho gusa, ntabwo byashoboka."

Avuga ko abakinnyi bari mu igeragezwa yasanze benshi batari ku rwego rwa Rayon Sports.

Yavuze ko hari n'abandi bakinnyi bazaza mu igeragezwa kuko ashaka gukora ikipe y'abakinnyi batari abana kuko Rayon Sports atari irerero.

Ati "hari abandi bazaza barimo kumpamagara bazaza gukora igeragezwa, tuzakora ikipe y'abakinnyi 28 ariko bakomeye ntabwo ari babandi ngo bazakurira mu ikipe, iri si irerero ni Rayon Sports, niba ari umwana agomba kuba afite impano."

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura shampiyona umwaka utaha w'imikino wa 2021-22 izatangira mu kwezi gutaha k'Ukwakira.

Masudi Djuma aheruka muri Rayon Sports ubwo yayiheshaga igikombe cya shampiyona cya 2016-17, hari na nyuma yo kwegukana igikombe cy'Akahoro cya 2016.

Masudi Djuma yanenze urwego rw'abakinnyi Rayon Sports ifite
Abakinnyi benshi bari mu igeragezwa ntabwo urwego rwabo ari rwiza
Rayon Sports ikomeje imyitozo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iri-si-irerero-ni-rayon-sports-masudi-djuma-watengushywe-n-urwego-abakinnyi-iyi-kipe-ifite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)