Imvano y’idindira ry’inyubako y’ibiro bishya bya RURA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mujyi wa Kigali inyubako ifite imiterere yifuzwa ku nyubako zikorerwamo n’ibigo bya leta ni iya I &M Bank iherereye mu Karere ka Nyarugenge kuko yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije.

Mu 2016 ni bwo RURA yasinye amasezerano n’ikigo cyitwa JV CRJJE-HYGEBAT yo kubaka Icyicaro Gikuru cyayo, amasezerano afite agaciro ka miliyari zirenga 27,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amasezerano yagenaga ko imirimo yagombaga kurangira mu myaka itatu uhereye igihe amasezerano yasinyiwe ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.

Aya masezerano yongereweho umwaka umwe ariko kugeza mu Ukuboza 2020, imirimo y’ubwubatsi yari igeze kuri 83% mu gihe amasezerano yari yararangiye.

Byanatumye ikiguzi cy’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’iyi nyubako cyiyongereyeho amadolari angana na 553 783 ni ukuvuga miliyoni zisaga 431 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bitewe no kongera igihe cy’amasezerano byatumye ikiguzi cyayo cyiyongeraho miliyoni zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe rwiyemezamirimo yari yaramaze kwishyurwa ikiguzi cyose cy’amasezerano.

Ubwo RURA yatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’umutungo imbere ya PAC nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta mu 2019/2020, Umuyobozi wayo , Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko impamvu z’idindira ry’imirimo y’ubwubatsi yatewe n’uko byabaye ngombwa ko hagira ibihindurwa ku byari biteganyijwe kugenderwaho.

Ati “Byatewe na gahunda yo gukosora uko iyi nyubako yari iteye bigakorwa ku buryo bubungabunga ibidukikije nk’uko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) cyabitanzemo amabwiriza ku nyubako z’ibigo bya leta aho bishoboka.”

Ikiba kigamijwe ni ukugabanya ubushyuhe mu nzu, ahakoreshwa ibyuma bitanga amahumbezi bikagabanuka, ibijyanye no gusukura amazi bikaba byoroshye n’ibindi.

Inyubako y’Ibiro Bikuru bya RURA yari yatangiye igice kibungabunga ibidukikije kitarimo imaze kugera hejuru biza kugaragaramo ko bishoboka ko cyajyamo.

Hakozwe igishushanyo gishya bituma imirimo ihagarara umwaka wose ariko ngo byanatumye ikiguzi cyari giteganyijwe kigabanukaho agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko ibikoresho bikenerwa muri ubu buryo bihita bigabanuka.

Biteganyijwe ko muri Werurwe 2022, Ibiro Bikuru bya RURA bizaba byamaze kuzura kuko ubu imirimo ikomeje nk’uko Umuyobozi wayo yabibwiye Abadepite.

Inyubako ya RURa yagombaga kuzura mu 2019
Inyubako y'Icyicaro Gikuru cya I&M Bank mu Mujyi wa Kigali ni imwe mu zubahirije amabwiriza agenga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije (Green Building)



source : https://ift.tt/2XbnDgS

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)