Abadepite bahamagaje Minisitiri kubera igihombo cya miliyoni 270 Frw leta yatejwe n’uruganda Burera Diary - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruganda rwagurishijwe nyuma y’aho bigaragaye ko rudatanga umusaruro rwari rwitezweho maze mu 2018, Minecofin yemeza ko imigabane ya leta yose igurishwa.

Inganda eshatu zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ziri mu zagize ibibazo mu mikorere zirimo Burera Diary Ltd, Nyabihu Potato Company na Rutsiro Honey Ltd.

Mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, NIRDA na BDF byagurishije imigabane yabyo ingana na 548 970 ku mafaranga angana na 548. 970. 000 Frw, byegukanwa na African Solutions Private Ltd (Afrisol), sosiyete ikomoka muri Zimbabwe yari imaze hafi imyaka ibiri yarashoye imari mu Rwanda kuri miliyoni 270 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abadepite bagize PAC basobanuye ko kuba uru ruganda rwaragurishijwe ku giciro gito ari byo byatumye leta igwa mu gihombo kingana na miliyoni zisaga 278 z’amafaranga y’u Rwanda.

Depite Murara Jean Damascene, umwe mu bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, yagize ati “Mubyumve neza, amafaranga n’ubundi yavuye muri leta, twari twiteze inyungu, twari twiteze iterambere, twari twiteze ko ruriya ruganda ruzajya rubafasha ariko twabonye ikinyuranyo.”

Umuyobozi wa NIRDA, Sekomo Christian yavuze ko nubwo bivugwa ko BDF yari yashoyemo miliyoni 487, nta kigaragaza ko yishyuye aya mafaranga.

Sekomo yavuze ko imashini zatanzwe muri uru ruganda nta nyemezabuguzi zagaragaje, bityo ko mu igenagaciro bimwe mu biciro byagiye bishakishwa kuri internete bareba imashini ziteye kimwe n’izari muri urwo ruganda, bikaba ari byo byatumye igiciro kizamuka.

Yakomeje avuga ko umugabane wa NIRDA wari miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda na ho umugabane w’Akarere ka Burera ukangana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sekomo yemera ko igihombo cyabayeho cyatewe n’uko uruganda rwamaze imyaka ibiri rudakora kandi rwari rufite n’amadeni rufitiye abantu, ibyo byose byashyirwa hamwe hamwe bikaba miliyoni 307 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Igihombo cyo kirahari ariko bafashe agaciro gasanzwe k’uruganda bakuramo amadeni n’igihombo hagasigara miliyoni rusigara rufite agaciro ka miliyoni 216 ariko rugurishwa 270 Frw.”

Depite Bakundufite Christine, yavuze ko igihombo cya miliyoni 270 Frw ari amafaranga menshi kuri leta, ko hakwiye gusobanurwa impamvu yacyo kandi abakigizemo uruhare bagahanwa.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko iki kibazo bagifatiye umwanzuro aho bategereje ko Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda azaboneka akajya gutanga ibisobanuro.

Mu gihe uruganda rwa Burera Diary rwari rukiri mu maboko ya leta rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500 ku munsi; kuri ubu umusaruro wabonekaga wikubye inshuro enye, ni ukuvuga ko rutunganya litiro 2000 ku munsi muri iki gihe rufitwe n’umushoramari ku giti cye.




source : https://ift.tt/3EbQ0MC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)