Imbunda ibonye imbarutso, Bugesera FC yasinyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sadick Sulley w'imyaka 21 yari amaze umwaka mu Rwanda akinira ikipe ya Espoir ibarizwa i Rusizi, ndetse anayifasha kwitwara neza muri shampiyona yarangiye ubwo Espoir FC yasorezaga ku mwanya wa gatatu.


Sadick Sulley yasinye imyaka ibiri muri Bugesera FC 

Nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi, hagati ya Espoir FC uyu musore yakiniraga ndetse na Bugesera FC, kuri iki gicamunsi amakipe yombi yaje kwemeranywa ko Bugesera FC igura amasezerano y'umwaka umwe Sadick yari asigaranye, ubundi uyu musore akerekeza i Burasirazuba bw'u Rwanda.


Umunyamabanga wa Bugesera Sam Karenzi ari mu gikorwa cyo gusinyisha Sadick Sulley

Ku masezerano y'imyaka ibiri, Sadick Sulley yasanze muri Bugesera undi musore w'umunya-Ghana, Muniru Abdoul, bagiye kujya bashakana ibitego nk'uko babikoraga muri Ghana, mu ikipe ya Leoze FC. Sadick Sulley mu mwaka yari amaze muri Espoir FC, yakinnye imikino 11 atsinda ibitego bitanu, anatanga imipira itanu ivamo ibitego.

Manager Emmy Fire niwe n'ubundi wagurishije Sadick Sulley nyuma ya Muniru


Sadick ati: 'Ndi Bugesera' 


Sulley afite imyaka 21 y'amavuko




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109436/imbunda-ibonye-imbarutso-bugesera-fc-yasinyishije-sadick-sulley-imukuye-muri-espoir-fc-ama-109436.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)