APR FC yananiwe gutsinda ikipe yo muri Somalia mu mikino ya CAF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubera ko muri Somalia hari umutekano muke,APR FC yasuriye Mogadishu City Club muri Djibouti banganya 0-0 bituma bamwe mu bakunzi b'umupira bayiha urw'amenyo.

APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune ndetse idafite umutoza wayo mukuru, Mohammed Adil Erradi wahagaritswe na CAF kubera ko adafite ibyangombwa byemewe.

Muri uyu mukino watojwe n'Umunya-Tunisia umwungirije Jamel Eddine Neffati,APR FC yabuze amahirwe yo gutsinda ibitego ariko igerageza kwitwara neza ntiyinjizwa na kimwe.

Nta buryo bukomeye bugana mu izamu amakipe yombi yabonye mu gice cya mbere, uretse umupira watewe na Omborenga Fitina mu minota y'inyongera, ariko na wo uca ku ruhande nyuma yo gukorwaho n'umukinnyi wa Mogadishu City Club.

APR FC ntiyashoboye kubona igitego mu gice cya kabiri gusa hari umupira watewe na Bizimana Yannick uca ku ruhande rw'izamu rya Mogadishu.

Umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.

Ikipe izakomeza hagati yazo izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yananiwe-gutsinda-ikipe-yo-muri-somalia-mu-mikino-ya-caf

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)