Kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 himuwe 538 zigize imiryango 119, hateganyijwe ko izindi zisaga 500 zizimurwa ku wa Kane kuko intego ihari ari uko nibura buri cyumweru hajya himurwa izigera ku 1.000.
Muri rusange impunzi 9.922 zigize imiryango 2.227 ni zo zizimurwa mu Nkambi ya Gihembe, hakifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zazaba zaragejejwe mu ya Mahama. Zizaba zihasanga izindi 2.393 zigize miryango 520 zahimuriwe muri Gicurasi 2021.
Zari zarahatujwe kuva mu myaka 23 ishize ndetse zirimo urubyiruko rwinshi rwahavukiye.
IGIHE yamenye amakuru ko impamvu izi mpunzi zimuwe ari uko inyubako z’i Gihembe zishaje dore ko hari n’izatangiye kwangirika ku buryo muri ibi bihe by’imvura zashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga. Nyuma yo kwimurwa iyi Nkambi izasenywa.
Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe, Murebwayire Goretti, yatangaje ko imitungo y’izi mpunzi zimuwe izagenda yimurwa ariko ko itajyanwa none aha.
Ati "Twiteguye kuyimura ariko ntabwo twabyimura tuyijyana mu nkambi. Ntabwo harategurwa neza ngo bamenye niba hari ubutaka bwo gushyiraho inka zabo. Ntabwo wajyana inka mu Nkambi ariko uzaba avuga ko yabonye ubutaka tuzamufasha kuyimura."
Izo mpunzi zavuze ko ziteguye gukomereza ubuzima i Mahama kuko bagenzi babo bagezeyo muri Gicurasi bababwira ko hameze neza.
Nyirakamana Sifa wari uhamaze imyaka 23, yagize ati "Umwanzuro twawakiriye tunawemera kuko bibaye ngombwa ndetse twariyakiriye kuko hari benewacu dusanzeyo, si ukuvuga ko tugiye mu kindi gihugu."
Nkurunziza Fabrice wari warahageze mu 2012 akuwe mu Nkambi ya Nkamira iri Rubavu, yavuze ko nta mpungenge bafite kuko iyo bavuganye n’abari i Mahama bababwira ko ubuzima bumeze neza nk’ibisanzwe.
Ati "Batubwira ko nta kibazo gihari natwe twiteguye kujya kubana nabo ntacyo tuzaba."
Izi mpunzi zavuze ko zishimira uburyo Leta y’u Rwanda iziraho mu buzima bwazo bwa buri munsi.
Sebuhoro Patrick yagize ati "U Rwanda ntacyo twaruburanye rwose turarushima cyane."
Mu minsi ishize izi mpunzi zari zagaragaje ko zitewe impungenge n’uko zigiye gutakaza imirimo zari zimaze gufatisha i Gicumbi.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uwumva atiteguye kureka akazi, afite uburenganzira bwo gusigara agakora.
Iyo bigenze bityo akaba mu nkambi, akomeza gufashwa kwishyurirwa Mituweli gusa ibindi akimenya. Icyakora iyo ubuzima bumugoye ashobora gusaba kugarurwa mu nkambi.
Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Boubacar Bamba, yashimye umwanzuro Leta y’u Rwanda yafashe wo gukira izi mpunzi mu manegeka.
Ati "Ni icyemezo cyiza kuko ni ukorokora ubuzima bwabo. Ubufasha bahabwaga barakomeza babubone nta gihinduka usibye kwimuka gusa."
Saa Kumi z’igitondo izi mpunzi zari zamaze kubyuka zijya mu modoka kuko zaraye ziteguye.
Imodoka zazitwaye zahagurutse saa Kumi n’ebyiri zerekeza i Kirehe.

source : https://ift.tt/3CqV5yK