Cameroun yegukanye igikonbe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Cameroun yatsinze Kenya amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagore cyaberaga mu Rwanda ihita yegukana igikombe.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru nibwo habaye imikino ya ½, umukino wa nyuma ndetse no guhatanira imyanya, ni nyuma yo kumara iminsi hafi itatu irushanwa ridakinwa kubera ikirego cyarezwe u Rwanda birangira runakuwe mu irushanwa.

Muri ½ Cameroun yatsinze Nigeria amaseti 3-0 ni mu gihe na Kenya yasezereye Maroc iyitsinze amaseti 3-0.

Iyi mikino yaberaga muri Kigali Arena ikaba yaje gusozwa Cameroun itsinze Kenya amaseti 3-1(25-21, 25-23, 15-25, 25-23). Iki kikaba ari igikombe cya gatatu kikurikiranya.

Maroc yabaye iya gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-19, 25-17, 25-18).

Tunisia ni yo yabaye iya gatanu nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-17, 25-11, 25-20).

U Burundi bwasoreje ku mwanya wa karindwi, Sénégal iba iya munani mu gihe u Rwanda rwasezerewe mu irushanwa rwasoreje ku mwanya wa cyenda.

Abakinnyi bitwaye neza:

Umukinnyi wakoze serivisi nziza kurusha abandi (Best Server): Moma Bassoko (Cameroun)
Umukinnyi wazibiye abo bahanganye kurusha abandi (Best Blocker): Gladys Ekaru Emaniman (Kenya)
Umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter): Alexandra Erhart (Maroc)
Umukinnyi wagerageje gutsinda cyane (Best Attacker): Sharon Chepchumba Kiprono (Kenya)
Libero mwiza: Yousra Souidi (Maroc)
Umukinnyi warushije abandi guhagarika imipira y'abo bahanganye (Best Receiver): Mercy Moim (Kenya)
Umukinnyi mwiza w'irushanwa (MVP): Tchoudjang Nana Christelle (Cameroun)

Cameroun ntabwo yigeze igorwa cyane n'uyu mukino
Chumba wa Kenya yazamutsashaka gukora inota
Byari ibyishimo ku bakinnyi b'ikipe ya Cameroun
Cameroun yari mu mukino
Tchoudjang Nana na Ezssi Emelda Piata bazamutse gukora block
Cameroun yegukanye igikombe cya Afurika inshuro 3 yikurikiranya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cameroun-yegukanye-igikonbe-cya-afurika-cyaberaga-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)