Fireman uherutse kuvuga ko yababajwe cyane n'urupfu rw'umuvandimwe we Jay Polly bigahumira ku mirari kubera ko atabashije kumushyingura, yeruye avuga byinshi ku bucuruzi yakoze bwa mugo akanayinywa byaje kwangiza inzozi ze. Mu ntangiriro agaragaza ko yari afite inzozi zo kuba umuherwe abikesha umuziki, hari nyuma y'uko mu 2013 yasinye amasezerano na Bralirwa muri Primus Guma Guma Super Star ahembwa miliyoni ku kwezi.
Mu 2014 yasinye amasezerano na UNICEF naho mu 2015 asinya amasezerano na Coca Cola, gusa byose byaje kugenda nka nyomberi kuko tariki ya 1 Mutarama 2016 yemeza ko ubuzima bwe ari ho bwarangiye neza. Ati: "Mu 2016 ubundi ni bwo ubuzima bwanjye bwarangiye, nari ndi i Kampala nagiye gukorayo igitaramo, nanyweye ikintu, mbere twinyweraga inzoga, itabi bikakwica ariko mu gitondo akazi kagakorwa, ariko umusa, nageze i Kampala ndi kumwe n'abandi bahanzi bakomeye (...);
Nasanze turi abana ku bikoresho, ibyo twajyaga turirimba ngo dufata ibikoresho, twanabiririmbaga tutanabizi, kuko abantu babikunda gusa. Twari mu rwambariro, hari abapeti nari natumye ubuntu bw'ubumogi ngo nze kujya high, nari mbufite mu gakarito k'ifege ni ko i Kampala buba bumeze, mu rwambariro nkabona ninjye urimo gushyiraho ibyo ngenyine, abandi barimo kwizirika imigozi, abandi barashyira kuri telefone, njye nkabona ndabangamye."

Fireman aricuza kuba inzozi ze zarangijwe no gukoresha ibiyobyabwenge
Avuga ko nyuma yaje gufata umwanzuro wo kubegera ngo yisanishe nabo, akore ibyo bakora cyane ko yari afite gahunda yo kuhava akoranye indirimbo n'umwe muri abo bahanzi barimo na Rabadaba, ni bwo bamuhaye kuri heroyine (Heroin) cyangwa Mugo nk'uko mu Rwanda yitwa.Â
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Fireman yakomeje agira ati "Bampaye ako kantu, njye natekereje inzoga nanyweye, nti nikaziruta ngende nipfire, nabonaga ari na gato, natekerezaga n'ikimogi nanywaga nkabona ntikarenze, aragatwika amanunira, nkabona ntigashira, nko mu minota 3 numva karamfashe n'inzoga nzinshiramo, ni Heroin kuko cocaine yo nari naranyweyeho numva ntirenze."
Nyuma y'icyo gitaramo Fireman yatahanye nabo barara babinywa kuko byari ibintu babaga bafite ku bwinshi. Akomeza avuga ko yatashye bakamuba n'impamba ageze mu Rwanda ajya kureba inshuti ze i Nyamirambo ngo abereke ko yazanye ibikoresho birenze ariko asanga benshi ntibabishaka kuko bari babizi, ngo ntiyari azi ko ari mugo yumvaga ari Heroin gusa.Â
Kuva icyo gihe byamugize imbata, kubireka biranga kugeza aho afashe umwanzuro wo guhiga amafaranga yo kubigura. Mu 2017 yatangiye kujya i Kampala kubirangura anacuruza. Ati "Nahuye n'umuntu mubi noneho, twari twaramenyekanye bamubwira ko nanjye mbikoresha, aravuga ngo muzamunzanire, arambwira ngo ni wowe Fireman? Arambwira ngo buri mukozi wanjye aguha amapaki abiri.
Nkibona ukuntu bacuruza kandi bo batabinywa, yaba we ndetse n'abamwungirije bamufasha gucuruza (delears) ntibabinywa, umuntu ubinywa ni uwa gatatu ucuruza. Ibaze garama yacyo imwe igura ibihumbi 30, ikilo ni Miliyoni 30, njye nabonye ibilo 5, ambwira ngo izi ni miliyoni 100. Mbonye amafaranga arimo ndavuga ngo uwajya i Kampala ko nahabonye umuzigo urenze. Icyo gihe Uganda byabaga bihendutse kuko garama 1 mu Rwanda igura 25 (ibihumbi 25), Uganda yaguraga ibihumbi 9."
Kuva icyo gihe yahise yinjira mu bucuruzi akajya ajya muri Uganda kurangura akaza gucuruza mu Rwanda, yatangiye ubu bucuruzi agujije amadorali 200. Yavuze ko ajya kubireka yagiye muri Uganda kurangura agatanga ibihumbi 80 bakamuha ifu ya kawunga. Avuga ko yahise asubira hasi abura igishoro noneho ajya ku muhanda gushaka ibyo kunywa ari nabwo yaje gufatwa mu mwaka wa 2018 ajyanwa Iwawa, aho ashimira Imana kuko yari yarabuze uko abivamo.

Fireman yatanze ubuhamya bw'ubuzima yabayemo bwo kunywa no gucuruza mugo
Yajyanywe Iwawa kugororwa kubera ibiyobyabwenge byari byaramubase