Dore impamvu ituma usonza vuba_ soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzara ni ikimenyetso umubiri wacu uduha kerekana ko dukeneye ibiryo, iyo umuntu ashonje atangira kumva atameze neza akumva arwaye umutwe ndetse no mu nda hakamurya.

Abantu benshi bamara amasaha menshi nyuma yo kurya batarongera gusonza, gusa ibi si buri wese umeze gutya kuko hari abasonza vuba cyane niyo haba hashize akanya gato bariye.

Reka turebere hamwe ibituma umuntu asonza vuba.

1.Kudasinzira bihagije: Gusinzira neza kandi ukaryama bihagije ni ingenzi ku buzima bwa muntu, kuko bituma ubwonko bukora neza, kandi bikakongerera ubudahangarwa bw'umubiri , si ibyo gusa kandi bikurinda indwara zidakira nka kanseri n'umutima. Kudasinzira neza bishobora gutera ihindagurika ry'imisemburo nka Leptin na Gherlin ituma umuntu yumva ashonje, ibyo bigatuma uhora wumva ushaka guhora urya.

2.Indyo urya ishobora kuba ikennye ku binure: Ibinure bigira uruhare runini ku kumva umuntu ahaze. Ibi biterwa nuko ibiryo bikungahaye ku binure bitinda mu mara bigatuma igogora ritihuta, ibyo bigatuma ibiryo biguma mu gifu igihe kinini. Ibiryo bikungahaye ku binure twavuga ni nka Avoka, Amagi ndetse na Yaourte(Yoghurt).

3. Kurya utabyitayeho: Hari abantu benshi bahora bafite ibintu byinshi bakora badashobora kubona umwanya wo kurya bitonze, barya vuba vuba kugirango basubire mu kazi. Nubwo kurya vuba bituma ucunguza uburyo umwete ariko burya bigira ingaruka ku buzima bwawe mu buryo udacyeka, icya mbere, kurya utabyitayeho cyangwa ufite n'ibindi bintu uri gukora bikongerera appetit ndetse n'ibiro byawe bikiyongera ku kigero cyo hejuru kuko urya ibiryo biruta ibyo wagakwiye kurya. Kurya utabyitayeho bishobora gutuma umubiri wawe utamenya ko wahaze, ibyo bigatuma usonza vuba kuko uba wamenyereje umubiri wawe guhora urya.

4. Gukora imyitozo ngororamubiri myinshi: Umuntu ukora imyitozo ngororamubiri myinshi asonza vuba kuko aba yatwitse Calorie nyinshi bigatuma agira inzara vuba. Niyo mpamvu ari ngombwa ko igihe ukora imyitozo myinshi ugomba kongera ikigero cya proteyine ufata mu biribwa, ukongera ibiryo bikungahaye ku binure ndetse na fibre kugirango ugabanye gusonza vuba.

5. Kutannywa amazi ahagije: Ubundi dusanzwe tuzi ko kunnywa amazi bituma umubiri wacu ukora neza. Amazi kandi arinda umubiri gusaza vuba kandi agatuma amara akora neza, amazi iyo anyowe mbere yo kurya bigabanya ubushake bwo kumva umuntu ashaka kurya bigatuma ibiryo uriye uhita wumva uhaze(Appetit), bikakurinda gusonza vuba. Kugira inyota bishobora kwitiranwa no gusonza, niyo mpamvu igihe ushonje ugomba guhita unnywa nibura ikirahure cy'amazi kugirango nyuma yaho wumve ko wari ushonje koko cyangwa se warufite inyota.

6. Imiti ufata ikuvura indwara runaka: Imiti ishobora kugira ingaruka igira ku muntu uyinnywa, nko kuba yakongerera ubushake bwo guhora ushaka kurya, ibyo bigatuma usonza vuba. Imiti nka Insulin abarwayi ba Diyabete bitera mu nshinge akenshi usanga itera abayinnywa inzara ndetse na appetit idasanzwe. Igihe bigenze gutyo ugahura n'ikibazo cyo gusonza cyane kubera imiti ufata, wihutira kugana muganga akakugira inama y'icyo wakora.



Source : https://impanuro.rw/2021/09/05/dore-impamvu-ituma-usonza-vuba_-soma-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)