Perezida Kagame yavuze ku byerekeye guhatiriza abanyarwanda kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari mu kiganiro n'abaturage n'abanyamakuru kuri RBA,Perezida Kagame yavuze ko ibivugwa ko u Rwanda ruhatiriza abantu gukingirwa Covid-a9 atari ukuri kuko rutabikora nta nkingo rufite.

Ati "Aho ntiturahagera kuko ntabwo twahatira abantu gufata urukingo tutanazifite.Icya kabiri navuze ko abanyarwanda benshi barashaka inkingo.Ahubwo turi mu bantu ba mbere bagiye babona inkingo nyinshi byatumye n'indwara zicika kuko hagiye haboneka inkingo abantu bakitabira kuzifata.

Ikibazo dufite ubu ni ukubona inkingo kugira ngo abazishaka bazibone.Kubigira agahato byo wenda bizanagera igihe biba ariko bizabanza guturuka imbere mu gihugu.

Ngira ngo hari uburyo bugenda buza,ibihugu bimwe bigenda bivuga ngo umuntu utarabonye urukingo rwa Covid ntabwo azajya mu bihugu byabo.Umuntu utarakingiwe ushaka kujyayo azajyayo ate?.Ibyo ubwabyo nibyo bizatuma Abanyarwanda bitabira urukingo kuko azavuga ati "Nintarubona kereka niba ndi uzaguma hano gusa singire aho njya.Ntabwo abo tubafite benshi kereka ikibazo nikivuka.Ikibazo guhari nuko nta nkingo dufite."

Mu minsi ishize hari ibyavuzwe ko hari serivisi mu Rwanda zizajya zihabwa abakingiwe ariyo mpamvu Perezida yagarutse kuri icyo kibazo."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ku-byerekeye-guhatiriza-abanyarwanda-kwikingiza-covid-19

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)